Itsinda ry’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo rifatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Ntara bakoze isuzumabikorwa ry’ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne, wari uyoboye iri tsinda tariki ya 02/06/2015, akaba n’Umuyobozi w’iri huriro, avuga ko muri iki gihe ihuriro ryitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi, iri suzuma rikorwa bitandukanye gato n’uko ryari risanzwe rikorwa.
Ngo icyibandwaho ni ukureba uruhare ibyagezweho bifite mu guhindura ubuzima n’imibereho by’ababikorewe cyangwa abagenerwabikorwa babyo.
Uyu muyobozi akaba asobanura ko ariyo mpamvu hibandwa ku buhamya bw’abagenerwabikorwa, bakivugira ibyo bagezeho, n’uburyo imibereho yabo yaba yarabashije guhinduka bitututse kuri ibyo bikorwa.
Ibikorwa byasuwe biherereye mu Mirenge ya Kinazi, Ntongwe na Ruhango, Nzabahimana Alexis, ni Perezida wa Koperative CODERIKA, Avuga ko umufatanyabikorwa UGAMA yabafashije kugera kuri byinsh, ngo mbere bezaga toni 3,5 z’umuceri kuri hegitari imwe, ariko ngo nyuma y’amahugurwa bahawe na UGAMA CSC, bitabiriye gukoresha imbuto nziza n’inyongeramusaruro none bageze kuri toni 6,5.
Ngo banabonye amahugurwa ku buringanire n’ubwuzuzanye, bituma imibanire mu ngo ihinduka. Ndetse ngo insimburamubyizi bahabwaga muri ayo mahugurwa bayihereyeho bashinga ikimina cyo kubitsa no kugurizanya, ubu bakaba bafite amafaranga ibihumbi 600, mu isanduku hatabariwemo ayo bagurije abanyamuryango.
NZABAHIMANA avuga kandi ko bamaze kubona ko umusaruro wabo ari mwinshi, bakabona ko wangirikira ku mbuga kubera kutagira ubuhunikiro, ndetse ibi bigatuma bahendwa n’ababagurira, bahisemo kubaka ubuhunikiro, iki gikorwa nacyo bakaba bagifashwamo na UGAMA. Ngo ubu buhunikiro buzuzura butwaye miliyoni 32, uruhare rw’abanyamuryango rukaba ari ikibanza n’inzu yubwiherero, amfaranga asigaye akazatangwa n’uyu mufatanyabikorwa.
Mu murenge wa Ruhango, hasuwe rimwe mu matsinda y’intambwe ryitwa TUZAMURANE. Amatsinda y’intambwe ahugurwa kandi agakurikiranwa na CARE International, akaba agamije gutoza abagore n’abagabo bafite ubushobozi buke umuco wo kwizigamira, gukora udushinga duto n’uduciriritse, byose bakabikora mu bushobozi bwabo kuke.
Mukashyaka Jeannette ni umwe mu bagize iri tsinda. Hamwe na bagenzi be, bavuga ko bageze kuri byinshi babikesheje kwishyira hamwe. Avuga ko batangiye muri 2011, batangira bazigama amafaranga ijana buri cyumweru. Ngo baje kugera ku bushobozi bwo kuguriza umunyamuryango amafaranga ibihumbi 50, none uyu munsi babasha kuguriza umunyamuryango ibihumbi 500. Ngo ushaka inguzanyo ahabwa inshuro eshatu z’ubwizigame bwe.