Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ugira neza cyangwa nabi bikakugarukira- Immaculee Mukankiriho

$
0
0

1a

Immaculee Mukankiriho

Immaculee Mukankiriho

Ubwo mu Karere ka Huye bibukaga abagore n’abana biciwe ahitwa mu Muyogoro ho mu Murenge wa Huye, kuri uyu wa 5/6/2015, ubutumwa bwahawe abana bari bahari ni uko ugira nabi ukabisanga imbere, wanagira neza ukabisanga imbere.

Mu gakino aba bana bakiniye imbere ya bagenzi babo babifashijwemo na Madamu Immaculée Mukankiriho, umukozi muri komisiyo y’igihugu  y’abana, umwe yatangiye abwira mugenzi we ngo ndakwanga, uwo abibwiye na we abibwira undi, biza kurangira rya jambo ribwiwe uwaritangiye. Ni na ko byagenze ku ijambo “ndakwanga.”

Ahereye kuri ako gakino rero,  Mukankiriho yagize ati “bana rero mujye mwirinda ikibi, kuko iyo utangije igikorwa cy’urwango birangira nawe ugikorewe, kandi ko iyo utangije igikorwa cy’urwango nawe ugikorerwa.”

Mu butumwa Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, na we yabwiye aba bana, kimwe n’abandi bantu bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana biciwe mu Muyogoro, ni uko abantu bishe abandi muri jenoside na bo biyishe ubwabo, ndetse bakica n’u Rwanda.

Yagize ati “iyo urebye mu jisho rya mugenzi wawe, wibonamo. Ni ukuvuga ko iyo umwishe nawe uba wiyishe. N’ubwo wowe uba umeze nk’ukiriho, uba warapfuye uhagaze. N’iyo wishe umunagihugu na cyo uba ucyishe kuko ubundi igihugu kigizwe n’abantu.”

Yasabye abana rero kuzakurana umuco w’urukundo, bakirinda kumvira abababwiriza ikibi kuko gukora ikibi nta we byagize icyo bimarira.

Ababyeyi na bo basabwe kuzajya batoza abana umuco mwiza w’urukundo, kuko ngo “ubundi abantu bose bavuka basa, uburere bahawe n’ubuzima babayemo bukaba ari bwo butuma batandukana.”

Aha ni na ho Mukankiriho yahereye avuga ko ubusanzwe abana batozwa imico myiza n’ababyeyi, ko abana bitwaye nabi bigaragaza uburere bubi bahawe, cyane cyane na ba mama wabo.

Yunzemo ati “ubwicanyi bwabereye mu Rwanda ni ikimenyetso ko abagore batsinzwe.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles