Abikorera bo mu karere ka Rusizi baratunga agatoki akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta muri ako karere aho bavuga ko abashinzwe kuyatanga bihererana na bamwe mubayobozi bo muri ako karere bifashishije ibyangombwa bya baringa byanditseho amazina yabandi batu mu rwego rwo kujijisha bikabahesha gutsindira amasoko.
ibyo ngo bigatuma amasoko yo muri aka karere ahora atsindirwa n’abantu bamwe gusa kandi bazwi, aho usanga umuntu amara imyaka 5 atsindira isoko rimwe kandi aba yaripiganiwe nabandi.
Kubera izo mpamvu abikorera bo muri aka karere bavuga ko bazinutswe gupiganirwa amasoko yo mu karere kabo kuko ngo ngo baba babona ko kwirirwa bapiganywa ari uguta umwanya wubusa dore ko ngo hari ubwo batanga n’amafaranga menshi ku isoko runaka ariko ugasanga rihawe uwatanze make .
Ibyo ngo babibonamo Ruswa nubwo ntawe urafatwa ayitanga cyangwa ayihabwa , ni muri urwo rwego basaba aka kanama guhindura imikorere yabo bagakorera mu mucyo.
Kuruhande rw’abashinzwe akanama gashinzwe gutanga amasoko mu karere ka Rusizi Napoleon Ntawuharuwe ushinzwe kuyobora ako kanama mu karere avuga ko ibyo abikorera babavugaho ntakuri bifite kuko ngo bakorera mu mucyo aha akaba akangurira abikorera bo muri aka karere gutinyuka gupiganywa
cyakora ngo inama nkizi zinenga uko amasoko atangwa zituma bongera kwisuzuma uburyo barushaho kunoza imikorere yabo
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rusizi Ngabonziza Jean Bosco avuga ko muri iyinama y’urubuga igamije kureba imikorere n’imikoranire hagati y’abikorera na Leta igiye gutuma amakosa yakorwaga n’akanama gatanga amasoko agabanuka kuko ngo babagaragarije aho bakora uburiganya kandi ngo bakaba bagiye kujya bagenzura neza ikikorere y’akanama gashinzwe gutanga amasoko
Ababikorera bo mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo gusasa inzobe bakagaragaza amakosa yose atuma iterambere ryabo ridindira ngo bagiye kongera gushyira imbaraga mu gupiganira amasoko dore ko ngo bari baraciwe intege no guhora bapiganywa ariko ntibigire icyo bitanga.