Bamwe mu batuye akarere ka Rulindo bavuga ko bamaze kugera ku bintu byinshi kandi byiza mu bijyanye n’iterambere ,imibereho myiza hamwe n’imiyoborere myiza.
Abaturage bakaba bakomeje kugaragaza ko bashaka gukomeza kuyoborwa na Nyakubahwa Paul Kagame ngo kuko basanga ari we uri ku isonga mu kubagezaho ibi byiza.
Mukakayonga Anastaziya utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gatwa, Umurenge wa Murambi yagaragaje ibyiza yagejejweho n’ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME,akaba asaba abanyarwanda ko bose basaba ko yakomeza kubayobora kubera ibi byiza akomeje kubagezaho.
Mukakayonga yagize ati “Icyifuzo cyanjye ni uko twakomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame,kuko yatugejeje kuri byinshi byiza, nawe se ubu amazi meza yatugezeho, amashanyarazi kera twitaga ay’abakire natwe abakene yatugezeho, abana bariga mu mashuri abegereye, abakecuru twabonye Girinka turanywa amata, umutekano ni wose. Harya ubwo hari ikindi dusigaje? Harakabaho Paul Kagame.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko asanga ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame nta cyo abunenga ,ngo ahubwo bugizwe n’ibyiza gusa.
Aragira ati”Ubuyobozi burangajwe imbere na Paul kagame nta cyo mbunengaho,ahubwo bugizwe n’ibyiza gusa Ndabatumye muzamudusabire akomeze atuyobore yokagira inka n’abana”
Si uyu muturage wo mu murenge wa Murambi gusa wifuza gukomeza kuyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ,kuko no hirya no hino mu yindi Mirenge igize akarere ka Rulindo abatari bake bakomeje gusaba ko itegeko nshinga ryahinduka ,bityo ngo umukuru w’igihugu Paul Kagame agakomeza kubagezaho ibyo byiza.