Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Jenoside yakorewe abatutsi ni umugambi wateguwe igihe kirekire abavuga ko itateguwe ni abashaka kuyihakana- Ministre Kaboneka

$
0
0

Minisitiri muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ,avuga ko umugambi wo gukora jenoside no kuwushyira mu bikorwa ngo  ari umugambi wateguwe igihe kirekire .

Jenoside yakorewe abatutsi ni umugambi wateguwe igihe kirekire abavuga ko itateguwe ni abashaka kuyihakana- Ministre Kaboneka

Uyu mu minisitire akaba avuga ko abavuga ko itateguwe ,ari abashaka kuyipfobya no kuyihakana.

Mu kiganiro yatangiye mu ishuri rya Tumba College of Tecnology riherereye mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Rulindo mu cyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994,Kaboneka yagize ati”Jenoside ni umugambi wateguwe igihe kirekire abavuga ko itateguwe ni abashaka kuyipfobya no kuyihakana.”

Yakomeje asobanura inkomoko ya Jeoside, aho yatanze ingero nyinshi zifatika zerekana ko Abanyarwanda nta moko bari basanganywe, ahubwo ko amoko yaje mu Banyarwanda azanywe n’abazungu babifitemo inyungu zo kugira ngo bacemo ibice Abanyarwanda, bityo babigarurire.

Kaboneka Yatanze urugero rw’™indangamuntu yatanzwe bwa mbere mu Rwanda aho bagaragaza ko amoko y’Abanyarwanda ari Abanyiginya, Abega, Abacyaba, Abasinga, Abagesera,…

Kaboneka kandi yasobanuye anagaragaza ko Ubuhutu, Ubututsi ndetse n’™Ubutwa ,ngo ari amoko yaje nyuma, kandi ko bidafite agaciro kuko utasobanura ukuntu umuntu yaturuka muri Tchad undi agaturuka muri Ethiopia maze bose bakazahurira ku kuba ari Abega, Abasinga, Abagesera.

Si urwo rugero gusa Kaboneka yatanze kuko hari ™ibitabo byagiye byandikwa bisobanura inkomoko k’Ubuhutu,         Ubututsi ndetse n’Ubutwa ,aho yagarutse ku gitabo cyanditswe na “Musenyeri Leon Class” aho yavuze ko Ubututsi atari ubwoko ,ahubwo ari umuntu w’™umuyobozi cyangwa w’™umukire woroye inka nyinshi.

Minisitiri KABONEKA kandi yatanze urugero rw’uko umuntu yashoboraga gukira  akagira inka nyishi hakabaho icyo bitaga kwihutura.

Minisitiri Kaboneka asoza ikiganiro cye yasabye Abanyeshuri ba TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY gukoresha ikoranabuhanga biga bubaka kimwe cyabo anasaba abanyarwanda bose muri rusange kurangwa n’Ubunyarwanda, bakarinda ibyiza igihugu cyagezeho kandi bakirinda amacakubiri kugira ngo hatazongera kubaho amahano nk’ayabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles