Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Abarokotse barasaba ko imibiri y’ababo yashyingurwa mu cyubahiro

$
0
0

Ruhango: Abarokotse barasaba ko imibiri y’ababo yashyingurwa mu cyubahiro

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Ruhango, barasaba ko imibiri y’ababo itarashyingurwa mu cyubahiro, hashakishwa uko ishyingurwa, kuko mu bihe nk’ibi byo kwibuka bibatera ikibazo gikomeye cyane.

Ruhango: Abarokotse barasaba ko imibiri y’ababo yashyingurwa mu cyubahiro

Hirya no hino mu mirenge igize aka karere, uhasanga imibiri igishyinguye mu mva zitameze neza, abarokotse bagasaba ko yakwimurirwa mu nzibutso zimeze neza, kugirango bajye babona uko bajya kubibukira ahantu hahesheje ishema.

Mukamurenzi Beatrice warokokeye jenoside mu mudugudu wa Rurembo akagari ka Gikoma, ninaho atuye, avuga ko bibabaza cyane iyo babona nyuma y’imyaka 21 ababo bagishyinguye ahantu hadashimishije.

Ati “mu bihe nk’ibi nibwo usanga tuza guharura ibyatsi bibaba byarameze ku mva zishyinguyemo abacu, ugasanga n’abantu batabyitabira neza. Ariko baramutse bashyinguye ahantu hamwe mu rwibutso rugaragara, rwose byadushimisha kuko twajya tujya no kubibuka twumva nta kibazo”.

Ubyobozi bw’akarere ka Ruhango, buhamya ko iki kibazo koko gihari, ndetse ngo buri mwaka bugira gahunda yo gushyingura imibiri mu cyubahiro iba yaragiye iboneka hirya no hino.

Bugasaba abaturage gutanga amakuru y’ahashyinguye imibiri ku buryo budashimishije, kugirango ijye yegeranywa hanyuma ijyanwe gushyingurwa mu nzibutso zabigenewe.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko mu murenge wa Ruhango hagiye kubakwa urundi rwibutso rwa jenoside rutandukanye n’urwari ruhasanzwe, akizeza abarokotse ko imibiri y’ababo, izashyngurwa mu cybahiro vuba, agereranyije n’imbaraga zizashyirwa mu ku rwubaka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles