Mu karere ka Rutsiro hari gusuzumwa imihigo mu mirenge yose kugirango bayihutishe kuko uturere twose twitegura kuyimurikira umukuru w’igihugu mu mezi 4 ari imbere ariko ingamba zafashwe ni uko umukozi utazesa imihigo yiyemeje azahura n’ingaruka nyinshi.
Ibi ni ibyatangajwe n’ umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nsanzimfura Jean Damascene ubwo ku itariki 1/4/2015 we n’itsinda ayoboye basuraga umurenge wa Rusebeya akaba yasanze muri rusange ngo bageze ku ntambwe ishimishije aboneraho kubasaba kwihutisha aho basigaye inyuma kuko ngo utazabasha gukora ibyo yemereye imbere y’ubuyobozi azahura n’ingaruka.
Yagize ati” turi kwitegura kumurikira umukuru w’igihugu imihigo twesheje niyo mpamvu turi kugenzura imirenge ngo turebe aho igeze mu mihigo, mu murenge wa Rusebeya rero nasanze bageze ku ntambwe ishimishije ariko hari aho basigaye inyuma tukaba twabasabye kwikubita agashyi kuko umukozi wese utazesa imihigo azagira ingaruka”
Zimwe mu ngaruka yadutangarije ni nko kwirukanwa ku kazi ka Leta ndetse no kutazamurwa mu ntera mu kazi yakoraga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya Ruzindana yavuze ko kuba bagenzuwe aho bageze mu mihigo ari byiza kuko bigiye gutuma bikubita agashyi bakazamura ahakiri hasi aho yagize ati” kuba twasuwe n’akarere ngo barebe aho tugeze mu mihigo ni byiza kuko basanze hari aho tugeze ariko n’aho tukiri inyuma bigiye gutuma twihuta mu kuhazamura”
Umukozi ushobora kuzagira ingaruka ni utazabasha nibura kugeza ku manota 70 ku ijana.
Muri uyu murenge ibikorwa bitaragera ku rwego rushimishije ni mu buhinzi aho igihingwa cy’ingano aho bagombaga guhinga hegitari 700 ubu hakaba hamaze guhingwa hegitari 300 gusa ndetse no mu bworozi aho gutera intanga bitagezweho nk’uko byari byitezwe,igikorwa cyo kugenzura imihigo mu mirenge kizarangira kuwa mbere tariki ya 06 Mata 2015 mu gihe cyari cyatangiye kuwa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015.