Mu karere ka Kirehe ubwitabire mu biganiro byo kwibuka Jenoside burashimishije nubwo umubare munini ugizwe n’abageze mu za bukuru bityo ubuyobozi bukanenga urubyiruko rukomeje kurangwa n’umubare muto mm biganiro.
Mu gukemura icyo kibazo kuri uyu wa 09 Mata 2015 ku biro by’akarere habereye inama yahuje bamwe mu bayobozi b’akarere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose twa Kirehe mu gusobanurira abaturage uburyo bwo kwitabira ibiganiro hibanzwe k’urubyiruko.
Murekatete Jacqueline Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko muri iyo nama haganiwe uko gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 21 ikomeza kugenda neza mu midugudu uretse hamwe umubare w’urubyiruko rwitabira ibiganiro ukiri hasi.
Ati“ byagaragaye ko mu midugudu imwe n’imwe urubyiruko rutari kwitabira gahunda zijyanye n’icyunamo tukaba tubasaba kwitabira ibiganiro bakumva amateka bakamenya ububi bwa Jenoside nk’uko aribo Rwanda rwejo”.
Nyiransabimana Perpetue Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhanga avuga ko ku nshuro ya 21 hibukwa Jenoside yakorewe abatutse asanga hari imyumvire yahindutse ku rwego rw’abaturage kuko bitabira ari benshi haba mu biganiro haba no mu bikorwa by’ubufasha ngo ikibazo gisigaye mu rubyiruko bakiri bake kandi nabo bibareba.
Ati “urubyiruko ubona rugizwe n’umubare muto kandi ari bo bakenewe nk’abantu tubona ko ari bo mbaraga z’ejo basabwa gukurikirana izo nyigisho baharanira ko ibyabaye bitazongera kuba.
Yavuze ko bashizeho umuganda wabo wo gufasha abatishoboye basana inzu kugira ngo bakomeze bitoze ibikorwa by’urukundo.
Mutabaruka Prosper Gitifu w’akagari ka Bisagara mu murenge wa Mushikiri avuga ko amateka mabi yaranze u Rwanda urubyiruko rufite uruhare runini mu kuyakosora.
Ati“mu kagari nyobora si navuga ko urubyiruko rutitabira ariko si ijana ku ijana hari komite igenzura uko urubyiruko rwitabira gahunda yo kwibuka rukaba rusabwa kwitabira izo gahunda kuko nirwo rufite inshingano yo gukosora amakosa yakozwe”.
Murekatete Jacqueline asaba abaturage by’umwihariko urubyiruko gukomeza kwitabira ibiganiro bakora n’ibikorwa by’urukundo baremera abarokotse Jenoside badafite amikoro.