Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 mu karere ka Rubavu byabereye mu midugudu yose. Mu murenge wa Mudende bavuga ko batibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kuko yatangiye kubakorerwa 1991 bikorwa n’ingabo zari zishinzwe kubarinda.
Mu buhamya bwatanzwe na Ndagijimana Theoneste wahohotewe n’ingabo zari iza Leta y’u Rwanda 1991 avuga ko abatutsi bari barize cyangwa bafite ubushobozi bahoze batuye muri Komini Mutura bishwe nyuma yo gufungwa no gutotezwa bitwa ibyitso.
Ndagijimana avuga ko 1991 ingabo zabaga mu kigo cya Bigogwe zacuze umugambi wo kujya mu ishyamba rya Gishwati zikarasa zivuga zivuga ko zatewe n’inkotanyi, bwacya abatutsi bagafatwa bashinja kuba aribo babikoze.
Abaturage bo mucyahoze ari Komini Mutura barafashwe barafungwa bitirirwa ibikorwa batazi, Ndabarinze wari umuyobozi wa Komini yabavuganira bakamusaba ko aho gusabira imbabazi abatutsi yabanza akazisabira, ibi bikaza gutuma akurwa ku buyobozi ndetse akicwa n’umuryango we.
Abaturage bari batuye muri Mutura bavuga ko Ingabo zari mu kigo cya Bigogwe zagize uruhare runini mu kubahohotera no kubica, aho zazaga ku mututsi ufite amafaranga zikamutwara atakwigura akicwa naho abandi bagakorerwa iyica rubozo ryo gukubitwa ibisura no kubibashyira mu kanwa kandi bisanzwe bibaba(biryana ku mubiri iyo bigukozeho).
Muri Kaminuza ya Mudende abahaturiye bavuga ko hiciwe abatutsi barenga 800 bikozwe n’ingabo za leta yagombaga kubarinda akaba arizo zibasanga aho bahungiye zikabateramo ibisasu nyuma y’uko bari bashoboye kunesha interahamwe zari zabateye.
Mu gutangiza icyunamo mu murenge wa Mudende Br Gen Eric Murokore uyobora inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko bibabaje kuba ingabo zagombaga kurinda abaturage aribo zibahukamo zikabica.
Br Gen Murokore avuga ko nubwo inkotanyi zitari zifite ubushobozi bwinshi zakoresheje imbaraga zidasanzwe mu guhagarika Jenoside kandi zizakomeza kubarindira umutekano asaba abaturage guhsyira hamwe barwanya ubacamo ibice hamwe no gufata mu mugongo abacitse ku icumu.