Mu muhango wo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi bishwe muri jenosideyakorewe abatutsi mu 1994, Hon.Depite Gatabazi JMV yasabye abaturage bo mu karere ka Gicumbi kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabasubiza mu macakubiri yabaganisha kuri jenoside.
Ibi yabibasabye kuri uyu wa 07 Mata 2015 mu muhango wo kwibuka inzirakarenga z’abatutsi bishwe muri jenoside mu mwaka w’1994 waberaga mu mudugudu wa Gisuna akagari ka Gisuna umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi aho yabasabye kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda bima amatwi abashaka gupfobya no guhakana jenoside.
Hon Depite Gatabazi yabibukije uburyo urugamba rwo kubohoza igihugu babanye neza n’ingabo za RPF inkotanyi ndetse bakabasha no kurokora bamwe mubatutsi bahigwaga icyo gihe.
Ku mateka y’urwibutso rwa Byumba rushyinguyemo umubare w’abatutsi batazi umubare bitewe nuburyo bagiye bicwamo buhoro buhoro yagarutsweho n’umwe mubasaza baharokocye Ngarambe Boniface uvuka mu murenge wa Rutare mu mu kagari ka Nyagatoma.
Kuva mu 1990 kugeza mu mwaka wa 1994 abatutsi bari batuye mu karere ka Gicumbi batangiye kwicwa.
Ngo muri icyo gihe bafataga umuntu wese bakekaga ko ari ikitso k’inkotanyi bakamuzana ahahoze uburoko bakajugunya mu cyobo babaga baracukuye nyuma bakaza kubatwika bakoresheje amapine y’ibinyabiziga nk’uko byagarutsweho Ngarambe Boniface.
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso gahunda yakomereje mu midugudu gufasha abarokotse jeoside batishoboye no kubafata mu mugongo.