Igikorwa kibanze cyo kurwanya abahakana Jenoside n’ukwibuka inzirakarengane, n’ubutumwa Ambasaderi Joseph Nsengimana yagejeje kubaturage bo mu mudugudu wa Nyamata II mu karere ka Bugesera ubwo yifatanyaga nabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abatutsi bishwe muri Jenoside.
Kwibuka ku nshuro ya 21 abatutsi bishwe muri Jenoside mu karere ka Bugesera byabereye mu midugudu yose igize ako karere. By’umwihariko abatuye mu mudugudu wa Nyamata II bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 45.
Ni umuhango waranzwe n’ubuhamya ndetse n’amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi muri ako karere.
Ambasaderi Joseph Nsengimana n’umwe mu batanzwe ubuhamya ku mateka ya Jenoside, aho yagaragaje ko abatutsi bagiye bakurwa ahantu hatandukanye bazanwa gutuzwa mu Bugesera kugirango bicwe n’isazi ya tse tse ndetse n’indwara zari mu mashyamba yaho.
Yagize ati “igikorwa kibanze cyo kurwanya abahakana Jenoside ni ukwibuka inzirakarengane zayizize kuko nibatibukwa hazaba batizwa umurindi abayihakana”.
Ambasaderi Nsengimana yavuze ko Leta y’u Rwanda n’inshuti zabo aribyo bakora kuko hashyizweho icyumweru cyo kubibuka no kubazirikana ndetse bikarenga bikanagera ku minsi 100.
“ ndasaba abakuze gusobanurira abakiri bato amateka ya Jenoside bakayamenya, bakamenya uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa kugirango bayamenye bazabashe no kuyisobanururira abazabaturukaho”.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yasabye abatuye ako karere ko bagomba gukomeza kurangwa n’urukundo no gukunda umurimo buri wese aharanira ko umuryango we wigira.
“ mugomba gufatanya muri byose mushaka uburyo mwakora mu kigira kuko igihe imiryango yanyu yigize n’igihugu kizaba kigize maze abashaka kudufatirana mu bukene bakabura aho badukura”.
Depite mu nteko ishinga amategeko, Mukarugwiza Annonciata yababye abantu bose kwegera abarokotse Jenoside babafata mu mugongo muri ibi bihe.
“ nimwegere inshike, imfubyi n’abapfakazi maze mubafashe buri wese mubyo ashoboye. Ibi bizatuma batiheba ahubwo babona ko nubwo babuze ababo ariko bitaweho n’abaturanyi”.
Ibikorwa bwo kwibuka kandi byanaranzwe no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, ni ibikorwa birimo kubera mu midigudu 581 igize akarere ka Bugesera.