Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Icyunamo cyatangijwe bibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Nyamagana

$
0
0

Mu karere ka Nyanza ibikorwa byo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 byakorewe ku cyuzi cya Nyamagana kiri muri aka karere  bibuka abatutsi b’inzirakarengane bishwe bakajugunywa muri icyo cyuzi.

Abazi amateka y’icyo cyuzi bavuga ko cyajugunywemo abatutsi benshi gusa ngo kugeza ubu umubare wabo nturamenyekana neza nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza aho iki cyuzi gihererereye bubivuga.

Icyunamo cyatangijwe bibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Nyamagana

Uhagarariye umuryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse Jenoside mu karere ka Nyanza Kayigamba Canisius yasobanuye amateka y’icyuzi cya Nyamagana avuga ko cyashyizweho n’umwami Rudahingwa ngo agamije gutuma i Nyanza yari atuye hagira ahantu hafite amafu n’amahumbezi.

Uyu muyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyanza yavuze ko muri icyo cyuzi hajugunywemo abatutsi benshi bo mu karere ka Nyanza ndetse n’abaturukaga ku Kibuye n’igice gito cy’iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro baje bahunga ariko bakagwa mu maboko y’abicanyi.

Icyunamo cyatangijwe bibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Nyamagana 2

Yagize ati: “ Iyi niyo mpamvu yatumye mu karere ka Nyanza dutangiriza icyumweru cy’icyunamo ku cyuzi cya Nyamagana kugira ngo twibuke izo nzirakarengane z’abatutsi zishwe zikakijugunywamo”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah wifatanyije n’abaturage b’imidugudu yegereye icyuzi cya Nyamagana yashimye abaje bose kubafata mu mugongo no kubihanganisha mu kwibuka abatutsi b’inzirakanengane baburiye ubuzima bwabo muri icyo cyuzi.

Icyunamo cyatangijwe bibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Nyamagana 3

Yanashimiye ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ku butwari zagize bwo guhagarika Jenoside yari ifite ubukana mu karere ka Nyanza ndetse no hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro cyahawe imbaga y’abantu bari bateraniye ku cyuzi cya Nyamagana cyatanzwe na guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari cyagaragaje ukuri kwa jenoside yakorwe abatutsi mu Rwanda.

Uyu muyobozi w’Intara yashimangiye   ko Jenoside yateguwe ngo n’ubwo hari benshi bakomeje kuyipfobya yasabye ko abo bamaganwa nk’uko ari nawo umurongo uzagenderwaho mu kwibuka kuri iyi nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles