Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu CNDP (Comission National de Droits du Personne) Mme Nirere Madeleine atangaza ko imiyoborere myiza irangwa ku isonga no gutanga serivisi nziza kandi inoze.
Serivisi inoze kandi ngo inatuma koko iterambere rizamuka mu bipimo kuko buri wese usabwa umusanzu we aba yawutanze, akaba asaba abayobozi by’umwihariko kugira uruhare rutaziguye mu gutanga serivisi inoze.
Abaturage ariko nabo basabwa kugira uruhare mu kunoza serivisi kuko ngo iyo bateje ibibazo mu bikorwa by’urugomo, amakimbirane mu ngo baba babangamiye serivisi nziza bagombye guharanira.
Cyakora ngo ni ngombwa ko ùmu gihe ibibazo bigaragaye, inzego zibishinzwe zibikemurira ku gihe kugirango uwahohotewe arenganurwe, “ Gutanga serivisi inoze,itangiwe ku gihe niryo shingiro ry’imiyoborere myiza mu gihugu cyacu, nta gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, ntabwo wavuga ko hari imiyoborere myiza”.
Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imiyoborere myiza Karamage Jean Damascène we asaba abaturage kwanga serivisi mbi igihe uyiguhaye ari ko kazi yatorewe, yasabye, ahemberwa, kabone n’ubwo yaba yikorera.
Karamage agira ati, “Ni uburengangiza bwanyu guhabwa serivisi nziza, bayobozi dufatanyije kuyobora, umuntu wese uzimana serivisi nanjye ndimo azeguzwa kandi azegurizwa mu ruhame, abantu bose babibone”.
Mu Karere ka Muhanga ubwo hasozwaga ukwezi kw’Imiyoborere, byagaragaye ko ibibazo bizaga 170 byakemuwe, ariko ngo n’ibisigaye bitarenze 20 bikaba bigomba gukemurwa nta gutegereza ukundi kwezi kw’Imiyoborere.
Bimwe mu bibazo byigaragaje muri uku kwezi kw’Imiyoborere ni ibijyanye n’amakimbirane ashingiye ku mitungo, abaturage bakora mu bikorwa bya leta nka VUP ntibahemberwe ku gihe, ibibazo byo kwanga kurangiza imanza ku neza, guhungabanya umutekano ndetse n’uburiganya.
Agashya kagaragaye muri uku kwezi kw’Imiyoborere I Muhanga akaba ari uko hashyizweho uburyo bwo kwandika ibibazo byabajijwe, ibyakemutse n’uko byakemutse, kugirango habeho gukurikirana ibitarakemutse, no guca urujijo rwagaragaraga ku bturage batanyurwa n’imyanzuro y’uko bakemurirwa ibibazo.