Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo Izabiriza Jeanne arashimira akarere ka Muhanga aho kageze kesa imihigo y’igihembwe cya mbere umwaka w’ingengo y’Imali 2014/2015.
Cyakora asaba ko hamwe mu hakigaragara ingufu nke, nko muri gahunda ya Girinka munyarwanda, gutura ku midugu n’ahandi imihigo ikiri munsi ya 50%, gushyiramo imbaraga kugira ngo imihigo izabashe kweswa 100%.
Mu isuzu ry’imihigo igihembwe cya mbere uyu mwaka w’ingengo y’Imali hasuwe Imirenge ya Shyogwe, na Mushishiro mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Mu Murenge wa Shyogwe ahasuwe ibikorwa byo gukoresha Biogaz, isuku ndetse n’ikayi y’imihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’ Amajyepfo yavuzeko ugereranyijwe n’ubushize, ubu ashimra Akarere uko kari kwitwara mu mihigo.
Uyu muyobozi avugako imihigo y’imibereho myiza wasangaga ihura n’ibibazo byinshi kubera akajagari mu gukurikirana ibikorwa no gukora raporo.
Izabiriza ashimira uburyo hamwe mu hasuwe bitabiriye gushyira mu bikorwa isuku no kwita ku ikoreshwa ry’ingufu zisubira, nka biogas maze asaba ko byatezwa imbere no mu yindi mirenge.
Cyakora uyu Muyobozi ntashira amakenga abayobozi b’Imirenge bakiri inyuma mu Mihigo aho nko mu Murenge wa kabacuzi yasabye ko ikibazo cy’umusanzu w’ubwisungane mu Kwivuza ukiri hasi ugereranyije n’indi Mirenge cyavaho kuko uyu Murenge wishoboye mu bukungu dore ko ari naho hagaragara amabuye y’agaciro mesnhi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Uyu Murenge akaba avuga ko Umurenge ayoboye agiye gukora ibishoboka ukazamura igipimo cy’ubwisungane mu Kwivuza, akaba asaba ko izindi nzego zamufasha gukora ubukanguramabaga
Ibindi uyu Muyobozi asaba ko byarushaho kunozwa ni imitangire ya Raporo aho yasabye gukurikirana imikorere y’Umurenge SACCO wa Mushishiro kuko umucunga mutungo wawo yanenzwe n’abakozi b’Intara bamukoreye isuzuma mu bijyanye na Raporo.
Abasuye akarere ka Muhanga mu kureba aho kageze kesa icyiciro cya mbere cy’imihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’Imali bashimye uburyo urugomero rwa Nyabarongo ruri kubungwabungwa ahatewe ibiti kuri Ha zisaga 15, bashima kandi uburyo hubakwa ubwanikira bw’ibigori, no kongera ibikorwa remezo mu mujyi wa Muhanga.