Clik here to view.

Abagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu gucunga umutekano ( DASSO) baturutse mu mirenge yose igize aka karere bahwituwe bibutswa kurushaho gukora neza mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo birinde guhesha isura mbi akazi kabo.
Ibi byabereye mu nama y’umwiherero wabo yabahurije ku biro by’uru rwego mu karere ka Nyanza ku wa 26 Gashyantare 2015.
umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza (Senior Supertendent of The police ) Francis Muheto ari nayo ishinzwe gukurikirana ibikorwa bya DASSO yavuze ko umunntu wambaye impuzangano (Uniform) y’urwego rw’umutekano ari indorerwamo buri wese yireberamo.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
ati: “Aho munyuze muri mu kazi kanyu murebwa na bose kandi niko mutangirwa raporo na benshi niyo mpamvu mugomba kuba abanyamwuga mukirinda icyahesha isura mbi akazi kanyu”
umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyanza yatubwiye ko nta mukozi w’uru rwego uragaragarwaho n’imyitwarire idahwitse mu kazi ke ngo bibe byahesha isura mbi bagenzi be muri rusange.
Ati: “ Kugeza ubu nta myitwarire mibi turabona ndetse n’uwatezuka mu nshingano ze iyi nama nicyo yari ibereyeho ngo bongere bisuzume”
Yakomeje ashima ko abagize uru rwego bagira uruhare runini mu gufasha polisi n’abaturarwanda mu kubacungira umutekano n’ibyabo.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Ndayambaje Celestin umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO mu murenge wa Busoro akaba n’umwe mu bari muri iyi nama yabahuje na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza aravuga ko bungutse byinshi birebana n’inshingano bafite.
Mu magambo ye bwite yabivuze atya: “ Tumenye neza ubufatanye bugomba kuturanga hagati yacu na polisi y’Igihugu. Rwose navuga ko hagize impinduka ibaho mu kazi dukora ko kunganira izindi nzego mu gucunga umutekano”.
Itegeko rishyiraho uru rwego rwa DASSO rivuga ko babijijwe gukora ibyahungabanya umutekano, kwaka cyangwa kwakira ubwe cyangwa se binyujijwe ku wundi n’ubwo yaba atari mu kazi ruswa cyangwa amaronko ayo ariyo yose yamunga ikizere n’ubudakemwa abaturage bamufitiye.