Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’urugomo ruturuka ku businzi

$
0
0

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko bukomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’urugomo ruturuka ku businzi no kunywa ibiyobyabwenge, muri bamwe mu baturage batuye muri ako karere

Nyamasheke: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’urugomo ruturuka ku businzi

Ibi biravugwa n’ubuyobozi  nyuma y’inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu mugoroba wo ku itariki ya 17 Gashyantare 2015, ubwo byavugwaga ko ibyaha byinshi byagaragaye muri uku kwezi byaturutse ku businzi n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge.

Nyamasheke: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’urugomo ruturuka ku businzi

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke by’agateganyo, Bahizi Charles, avuga ko  umutekano uri mu karere usesuye ariko hakaba hakiri ibyaha bimwe na bimwe birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’imfu zimwe na zimwe zagiye zigaragara bikagaragara ko zituruka ku businzi no kunywa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’akarere avuga ko abayobozi bakwiye kongera gukanguka bagakaza amarondo bakubahiriza amasaha yo gukingura utubari kandi abagaragaweho ibyaha by’urugomo bakabihanirwa ku buryo ntangarugero.

Agira ati “abayobozi  bakwiye kongera gukaza amarondo bakongera imbaraga mu gufunga no gufungura utubari bigakorwa mu buryo bwemewe n’amasaha yemewe abagaragaweho ibikorwa bihungabanya umutekano bagahanwa ku buryo bw’intangarugero”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke asaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo, bakagirana inama aho babonye biri kunanirana bakabibwira ubuyobozi bitaragera ubwo bagenzi babo bapfa cyangwa bagakora ibintu bibi bitewe n’ibyo banyweye.

Agira ati “hari abantu banywa bakarenza urugero abandi bakagirana ibibazo bishingiye ku mibanire mu miryango, nyamara abo baturanye baba babizi bakwiye kubimenya bakaba ijisho rya bagenzi babo, umuryango ubanye neza ukagira inama indi miryango baturanye  kugira ngo turusheho kubaho neza kandi mu mudendezo”.

Muri iyi nama y’umutekano havuzwemo ko abaturage bahinga mu nkengero z’ikiyaga cya kivu bagomba kuvamo mu maguru mashya, nyuma yo kuzahabwa umwanya muto wo gusarura ibyo bahize.

Abayobozi b’utugari bataba aho bakorera bihanangirizwa bwa nyuma kugira ngo bubahirize ayo mabwiriza yo kuba aho bakorera, bongera kandi gusaba ko inzibutso zibungwabungwa neza kandi zikarindwa uko bikwiye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles