Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngoma: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi barasabwa imbaraga n’ubwitange kwesa imihigo

$
0
0

Abanyamuryango ba RPF inkotanyi mu karere ka Ngoma mu nteko rusange  idasanzwe y’uyu muryango basabwe  imbaraga, gukorana ubwitange n’imyitwarire myiza  aho batuye bakaba umusemburo w’impinduka nziza  z’iterambere .

Ngoma: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi barasabwa imbaraga n’ubwitange  kwesa  imihigo

Iyi nteko rusange yo kuwa 15/02/2015 yabaye  umwanya wo kwisuzuma maze basanga abanyamuryango bamwe bakwiye kwisubiraho mu myitwarire  ndetse no mu kutareberera ikibi ahubwo bagaharanira impinduka nziza.

Ngoma: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi barasabwa imbaraga n’ubwitange  kwesa  imihigo

Ibikorwa basabwe gushyiramo imbaraga kugirango akarere gakomeze kwitwara neza mu  imihigo, bibanda  cyane mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere biba byahizwe n’akarere mu mihigo.

Abanyamuryango ba RPF inkotanyi mu karere ka Ngoma,nabo bishimiye iyi nteko  rusange yabahuje ngo bisuzume kuko ngo byatumye babona aho bakwiye kongera imbaraga kugirango barusheho kuba umusemburo mu iterambere.

Ngoma: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi barasabwa imbaraga n’ubwitange  kwesa  imihigo

Hitimana Vedaste,umunyamuryango wa RPF uhagarariye abikorera yavuze ko iyi nteko rusange yabafashije kwisuzuma no gufata ingamba kuhakiri intege nke.

Yagize ati ”Byari umwanya wo kwisuzuma ndetse no kuvuga ibitaragenze neza kugirango dushyire imbaraga mu kubikosora. Abikorera twashimishijwe n’umwanya akarere kagize  mu rwego rw’imihigo mu mwaka ushize tuba abakabili.

Ubu turasaba ko akarere kajya katugezaho aho kageze mu kwesa imihigo haba hari ibyo twabafasha tukabikora.”

Honorable senateri  Nshunguyinka Francois ushinzwe ikipe tekiniki ku rwego rw’igihugu muri RPF inkotanyi, wari witabiriye iyi nteko rusange yashimye abanyamuryango ba RPF inkotanyi uruhare bagize mu gutuma akarere kaza imbere mu mihigo ishize ya 2013-2014,kaza ku mwanya wa kabili maze abasaba gukomeza gutera imbere kugirango aka karere ntikazongere kuza mu bwanyuma.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu karere ka Ngoma ,Mupenzi George,yavuze ko hari byinshi byo kwishimira byagezweho n’abanyamuryango byatumye baza ku mwanya wa kabili mu mihigo.

Akomeza avuga ko inteko rusange y’umuryango aba ari urubuga rwo gusuzuma imbaraga zabo no gufata ingamba zifatika zakihutisha ibikorwa  ari nabyo terembere ry’umuturage.

Yabisobanuye agira ati”Ibyo dusaba abanyamuryango  bose ni ukugira imyitwarire myiza n’indanga gaciro z’umunyamuryango nkuko tubitozwa,muri iyo myitwarire myiza bagakora byinshi banoza umurimo kugirango bagire uruhare mu mihigo muri uyu mwaka baba umusemburo w’impinduka nziza aho bari hose mu gihugu.”

Mu nteko abanyamuryango bagize uruhare mu gukoresha amafaranga nabi ya VUP yari agenewe abatishoboye, banenzwe ndetse babwirwa ko uzagaragarwaho uruhare azabihanirwa n’amategeko. Abanyamuryango bakanguriwe kwirinda kureberera  ibikorwa bibi bikorwa ahubwo bagaharanira kurwanya ikibi aho batuye. Inteko y’umuryango wa RPF Inkotanyi isanzwe iterana rimwe mu myaka ibili.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles