Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odetta ashyikiriza umuyobozi mukuru muri MINECOFIN umusanzu wa miliyari 3 zatanzwe mu Ntara y’Iburasirazuba
Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba amaze gushyikiriza Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi sheki y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 3 yakusanyijwe muri iyo Ntara nk’imisanzu igenewe ikigega AgDF.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana ku gicamunsi cy’uyu munsi kuwa 10 Ukwakira witabiriwe n’abayobozi b’ibanze mu Turere, bose hamwe bashyikiriza madamu Renatha Shenge iyo sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 3, miliyoni 84, ibihumbi 180 n’amafaranga 551.
Guverineri Uwamariya yashimiye abaturage bose muri iyi Ntara bitanze n’ishyaka ryinshi, kandi n’uyu munsi bakaba bagifite umuhate wo gutanga imisanzu yabo ku makonti ari mu mabanki anyuranye mu Rwanda no kuri telefoni zabo.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, madamu Renatha Shenge yavuze ko ubu mu kigega AgDF hamaze kugeramo amafaranga asaga miliyari 20 z’amanyarwanda kandi ashimangira ko azacungwa neza, ndetse Abanyarwanda bakazamurikirwa uko angana mu nama y’igihugu y’umushyikirano itaha.
Uyu muyobozi yasobanuye ko uko ayo mafaranga azakoreshwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi akwiye kwibandaho kurushaho ibindi bizamurikirwa Abanyarwanda bakabitangaho ibitekerezo nk’uko basanzwe bamenyeshwa kandi bakagira uruhare muri gahunda nziza za leta.