Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Imihigo itatekerejwe n’abaturage ubwabo ngo ntigera ku ntego yayo

$
0
0

Imihigo itatekerejwe

Abanyamabanga nshingwabikorwa baratangaza ko imihigo abaturage baba batitekerereje ubwabo ngo itajya yeswa nk’uko bikwiye kuko baba batayiyumvamo.

Mu busanzwe abaturage nibo bicara bakamenya icyo bashobora guhiga kuzageraho mu gihe runaka kuko aribo baba bazi icyo bakeneye aho batuye ndetse bakaba banazi uburyo bazafaranya n’ubuyobozi bwabo bw’ibanze mu kuyesa.

Nyamara bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge baratangaza ko hari imihigo bajya bahabwa n’inzego zo hejuru zibakuriye aho kugirango babe bayihawe n’abaturahe bayoboye.

Batangaza ko iyo mihigo abaturage batajya bayibonamo akenshi kuko ataribo bayiteguriye. Bakomeza bavuga ko ikibazo nyamukuru gituma batayumba ari uko kugirango umuhigo wose weswe uko bikwiye ari uko habaho ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage, aha ngo abaturage baramutse bayanze ngo umuhigo uracumbagira kuko aribo baba bakorerwa iyi mihigo yose.

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa mu bitekerezo bye yagize ati: “nk’ubu abikorera bo mu karere ka Muhanga bakoze itorero ryabo ku bushake bwabo kandi babyiyumvamo kuko hari impamvu yatumye bayikora ariko ubu ngo no ku karere ka Kamonyi bashyizeho itegeko ko abikorera bakora itorero, ubwo se uwo muhigo mu gihe uzaza udaturutse mu bagenerwabikorwa uzeswa uko bikwiye koko?”

Aba banyamabanga nshingwabikorwa bakaba basaba ko politike ziva hejuru, bajya babanza bakaziganiraho nabo kuko aribo baba bazi icyo abaturage bahorana bakeneye kandi bashaka.

Aha ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo, Izabiliza Jeanne avuga ko nta mihigo ituruka hejuru kuko ngo yose iba yemejwe n’abaturage.

Izabiliza akaba asaba ko mu gihe cyose haba hari abayobozi baba bagitura ku baturage imihigo batabanje kubaganiriza, ko bahindura bakajya babanza kumva ibitekerezo byabo kuko aribo bagenerwa bikorwa.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles