Image may be NSFW.
Clik here to view.
Mu gihe mu gihugu hose bizihiza ku nshuro ya 21, umunsi w’Intwari z’igihugu uba buri tariki 1 Gashyantare, bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi ngo basanga ari ngombwa ko abanyarwanda bafatira urugero ku bikorwa byo gukunda igihugu no guharanira ubumwe, bakirinda gusubiza inyuma igihugu.
Ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, ibirori byabereye mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda; by’umwihariko urubyiruko ruhamagarirwa kugera ikirenge mu cy’intwari, rurangwa n’ukuri, gukora cyane no gufatanya kubungabunga ibyo igihugu cyagezeho
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse asanga icyo igihugu gitegereje ku rubyiruko ari uko rugira gahunda yo gukunda igihugu no kugikorera mu buzima bwa buri munsi. Ati “urubyiruko rero rwaba urukiri ku mashuri, rutangire kurangwa n’umuco w’ubutwari. Barangwe no gukunda igihugu, barangwe no gukunda ibyiza no kutabitsimbukaho, nk’uko umukuru w’igihugu ahora abitwibutsa”.
Avuga ku mateka y’intwari y’Imanzi General Major Rwigema Gisa Fred, Hatunguramye Alpfonse, wo mu mudugudu wa Kiranzi, akagari ka Kidahwe, mu murenge wa Nyamiyaga. Avuga ko icyo bamwibukiraho ari uko yagize ishyaka ryo gukunda igihugu cye aharanira ko abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga, bagaruka mu gihugu cyabo.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Akomeza avuga ko kuri ubu rero ngo “n’ubwo nta karengane kagaragara ngo habe habaho urugamba rwo ku karwanya, ikigezweho ni uguharanira kwiteza imbere no gushyigikira igihugu mu iterambera twihangira imirimo kandi twirinda icyasubiza inyuma ibyagezweho, twirinda amacakubiri”.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragiraga iti. “Ubutwari bw’abanyarwanda, agaciro kacu” . Depite Mukarugema Alphonsine, yibukije abanyarwanda gushyira imbere ibibahuza aho kwita ku bibatanya, maze bakita ku ndangagaciro na kirazira byongeye kwigishwa abanyarwanda nyuma y’uko basohotse mu icuraburindi ry’amacakubiri.
Ku munsi w’Intwari hibukwa Intwari z’Imanzi, Imena n’Ingenzi. “Imanzi” zaguye ku rugamba; jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema waguye ku rugamba ayoboye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’umusirikari utazwi uhagarariye izindi ngabo zose zaguye ku rugamba.
Intwari z’” Imena” zakoze ibikorwa by’indashyikirwa zikagera ubwo zibizira. Zirimo Umwami Mutara III Rudahigwa waharaniye guteza imbere imibereho myiza n’ubwigenge bw’abanyarwanda; harimo Michel Rwagasana warwanyije politiki y’irondakoko ya mwene se wa bo Kayibanda Gregoire wari uyoboye igihugu.
Hari kandi Uwiringiyimana Agatha utarahwemye kurwanya akarengane k’iringaniza n’irondakoko mu mashuri ubwo yari Minisitiri w’uburezi, akaza kwicwa mu 1994 ubwo yashakaga kugarura ituze mu gihugu cyari cyugarijwe n’ubwicanyi.
Muri izi ntwari z’”Imena”, harimo Umubikira Felicite Niyitegeka wanze kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho maze akicanwa na bo. Muri iki kicyiro hibukwa n’abanyeshuri b’I Nyange banze kwitandukanya na bagenzi ba bo ubwo abacengezi bari bateye ikigo cya bo bashaka kwicamo abatutsi.
Hari kandi n’intwari z’”Ingenzi” zo zigizwe n’abantu bakiriho barangwa n’ibikorwa byiza.