Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Abaturage basabwe gusigasira ibyiza byagezweho ku bw’Intwari

$
0
0

 

Rwamagana: Abaturage basabwe gusigasira ibyiza byagezweho ku   bw’Intwari

Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, byabaye tariki ya 01/02/2015, abaturage basabwe gusigasira ibyiza bamaze kugeraho birimo iterambere n’umutekano, bakesha Intwari z’u Rwanda zitanze zibiharanira.

Rwamagana: Abaturage basabwe gusigasira ibyiza byagezweho ku bw’Intwari

Senateri Kazarwa Gerturde wari wifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Rurembo mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, yasabye ko buri muturage mu rwego rwose abarizwamo akwiriye gushyigikira ubutwari bw’Abanyarwanda kandi buri wese agaterwa inkomanga ku mutima n’uwashaka gusubiza inyuma ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Rwamagana: Abaturage basabwe gusigasira ibyiza byagezweho ku   bw’Intwari

Senateri Kazarwa Gerturde asanga buri Munyarwanda akwiriye kwishimira ibyiza byeze ku butwari bw’Abanyarwanda bemeye kwitanga kandi agasaba abaturage kutaba gito ngo batatire icyo gihango cy’ababitangiye ahubwo ko bakwiriye gufata iya mbere babirinda kugira ngo bisugire binatere imbere kurushaho

Rwamagana: Abaturage basabwe gusigasira ibyiza byagezweho ku   bw’Intwari

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rwamagana, Muhongayire Yvonne, watanze ikiganiro ku butwari, yavuze ko ubutwari buharanirwa kandi ko buri wese afite iyo nshingano, maze asaba abaturage ko buri wese yanoza umurimo ashinzwe mu bupfura n’ubunyangamugayo kugira ngo bigerweho.

Abaturage b’umurenge wa Kigabiro bari biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bavuga ko ubutwari bw’Abanyarwanda bukomeye mu buzima bwabo kandi ngo ngo iyo bumvise amateka y’intwari bituma biyumvamo inshingano yo kugera ikirenge mu cyazo.

Muri ibi birori kandi, abayobozi banyujijemo bibutsa abaturage kwita ku isuku yabo kugira ngo birinde indwara zishobora guhungabanya ubuzima, bityo imigambi ntigerweho.

Ibi birori byasingizaga Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro by’Imanzi, Imena n’Ingenzi byashimangiraga ko ubutwari bw’Abanyarwanda ari ko gaciro kabo, bikaba byizihirijwe mu midugudu yose igize aka karere ka Rwamagana


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles