Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kudaha ibihano bikomeye abacuruza ibiyobyabwenge biri mubituma ubucuruzi bwabyo budacika

$
0
0
Abayobozi bari mu nama y’umutekano yaguye

Abayobozi bari mu nama y’umutekano yaguye

Umuyobozi w’akarere hamwe n’ukuriye ingabo na polisi mu karere ka Gicumbi

Umuyobozi w’akarere hamwe n’ukuriye ingabo na polisi mu karere ka Gicumbi

Ikiyobobyabwenge cya Kanyanga ngo kuba kidacika burundu nuko abayicuruza badahabwa ibihano bikarishye kuko usanga uwo babifatanye ahanwa ariko akongera agasubira mubikorwa byo kuyicuruza.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre mu nama y’umutekano yaguye yamuhuje n’ubuyobozi bw’imirenge kumugoroba wo kuri uyu wa 28/1/2015 bashakira hamwe icyakorwa kugirango itsinda ry’abacuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga bagicikeho burundu.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure avuga ko ubucuruzi bw’ikiyoboyabwenge cya kanyanga kiri kwisonga mubihungabangabanya umutekano muri aka karere ndetse ko ibyaha byinshi by’urugomo biterwa nabamwe mu baturage baba banyweye kuri kanyanga.

Ngo ubuyobozi bw’akarere bwakunze kujya bufata ingamba zo kuyirwanya harimo kugirana ibiganiro n’abayobozi bo mu karere ka Kabare mu gihugu cya Uganda kuko ariho yengerwa, ndetse no gukora urutondo rw’abatu bacuruza iyo kanyanga bahereye ku rwego rw’umudugudu kugirango iyo iyo kanyanga icike ariko bikaba ibyubusa.

Nyuma yo gukora urutonde rw’abayicuruza n’abayitunda bajyanywe mu kigo gicumbikirwamo inzerere( transit center) ariko biranga biba ibyubusa bagakomeza kuyicuruza.

Kudaha ibihano bikomeye abacuruza ibiyobyabwenge biri mubituma ubucuruzi bwabyo budacika

Kuba umuntu ufashwe anywa, yikoreye cyangwa se acuruza ibiyobyabwenge ahabwa igihano cyo gufungwa kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 250, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 272 na 273 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ngo igihano babona ari gito cyakongerwa bityo uwabikoraga akava muburoko igihano cyaramuriye bigatuma abicikaho.

Gusa ngo ubuyobozi buzakomeza gushyiraho ingamba zo gukomeza kurinda abaturage kwishora mubiyobyabwenge kuko ntakiza bakuramo uretse kubangiriza ubuzima.

Ikibazo k’ikibiyobyabwenge cya Kanyanga cyagarutseho naMinisitiri w’umutekano sheikh Mussa Fazil Harerimana uruzinduko aherutse kugirira muri gereza nkuru ya Gicumbi tariki 16/1/2015yagarutse ku mfungwa ziba ziri muri gereza kubera gucuruza Kanyanga.

Minisitri yavuze ko hashobora kuzabaho ivugurura ry’itegeko rihana umuntu wacuruje ikiyobyabwenge cya Kanyanga bityo igihano kikongerwa kuko byagaragaye ko abahanirwa icyo cyaha nyuma yo kuva muri gereza bongera bakabisubiramo.

Yagize ati “ inama yabaye mu nama nshingamategeko mu myanzuro yayo imaze kubabazwa n’ikibazo cyo guha ibihano bito abakoresha ibiyobyabwenge yasabye ko amategeko mpanabyaha ko yavuguruwa kugirango abakoresha ibiyobyabwenge ari binyobwa, ibitumuka n’ibindi byo mu bwoko butandukanye ko bakongererwa ibihano.

Impamvu rero ababicuruza n’ababinywa batabireka ngo nuko ibihano baba bahawe biba bitababaje ngo bavemo babicitseho burundu.

Yaboneyeho no gutanga ubutumwa kubantu bacuruza bakananywa ibiyobyabwenge ko bari bakwiye kubireka kuko nta kamaro bigirira umubiri utetse kuwangiza.

Ngo umuntu wasaritswe no kunywa ibibyobyabwnge Ministre avuga ko usanga afite ibibazo mu mitekerereze mu mutwe we ndetse ko nta kintu yakwimarira kuko nk’uko izina ryabyo ribivuga biba byaramaze kuyobya ubwenge.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles