Abagenerwabikorwa ba Gahunda ya Gira inka n’aba gahunda y’iterambere ry’umurenge VUP, bo mu murenge wa Kayumbu, bahamya ko bagaragaza impinduka mu mibereho yabo bitewe n’uko izo gahunda zabafashije gutera imbere.
Muri gahunda Inteko ishingamategeko y’u Rwanda ifite yo kumanuka kureba imibereho y’abaturage; tariki 28/1/2015, Depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde basuye mu ngo, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kayumbu, babona inkunga babahamiriza uko imibereho yabo yahindutse.
Anastasie Nyiramuruta w’imyaka 71 akaba atuye mu kagari ka Giko, amaze imyaka itatu ahawe inka ya Gira inka. Uyu mukecuru ngo afite uburwayi bwo mu nda bumusaba kunywa amata buri gihe. Ngo atarahabwa inka yagiraga imbogamizi zo kuyabona; none kuri ubu inka yahawe yamucyemuriye ikibazo kandi n’umusaruro w’umurima we wariyongereye. Ati”umurima nasaruragamo ibiro 20 by’ibishyimbo usigaye uvamo ibiro 100”.
Bavukiriki Salumoni w’imyaka 89 ubona inkunga y’ingoboka ya VUP. Avuga ko ku myaka ye ntacyo abasha kwikorera ku buryo iyo atabona iyo nkuga we n’umukecuru we baba barapfuye. Ati” udufaranga bampa nitwo nguramo igikoma n’ibyo kurya ndetse n’imyambaro tuyigura mu ngoboka”.
Abahabwa inkunga y’ingoboka bo muri uyu murenge bashinze Koperative yitwa “Ntugasaze” bakaba barubatse inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, banafite umushinga w’ubworozi bw’ingurube bororera mu kiraro rusange.
Hari n’abakoze mu mirimo y’amaboko yatanzwe muri Gahunda ya VUP, abo nabo bagaragaza ko amafaranga bakoreye yabafashije kubona ibyo urugo rukenera nk’itungo ryo korora, kuriha ubwisungane mu kwivuza ; hari n’abasannye amacumbi ya bo cyangwa bakubaka inzu nshya.
Mukansangana Annonciata na Mukakabano Donatille barishimira ko VUP yabahaye akazi, bakabona amafaranga yo kwiyubakira amacumbi batuyemo kandi babasha gukora imishinga mito y’iterambere.
Gahunda ya VUP abenshi mu batuye umurenge wa Kayumbu bavuga yabakuye mu bukene, kuva mu mwaka wa 2011 yafashije imiryango isaga ibihumbi 3500, ishorwamo miliyoni zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu nkunga y’ingoboka, imirimo y’amaboko no mu nguzanyo kubashaka gukora imishinga. Naho gahunda ya Gira inka imaze kugera ku miryango 549 kuva mu mwaka wa 2006.