Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko gusana inyubako y’ibiro by’akarere yari ishaje bizatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ijana na mirongo itanu (150.000.000frw), kandi ngo yiteguye ko kazaba ari kamwe mudufite inyubako nziza n’ubwo hakiri ikibazo cy’uko ibyumba byayo bidahagije abakozi b’akarere ubu baniyongereye nyuma y’amavugurura yabaye.
Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, imirimo yo kuvugurura inyubako y’akarere yahise itangira bikaba biteganyijwe ko imirimo yo gusana itazarenza amezi abiri. Kuba muri aka karere hakunze kuboneka ba rwiyemezamirimo batinda kurangiza ibikorwa nkuko babyiyemeje mu masezerano, umuyobozi w’akarere avuga ko ikibazo bagikemuye kandi ko bakurikiranira hafi imirimo.
Umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwa remezo, umugiraneza Jacques aherutse kudutangariza ko hari ba rwiyemezamirimo akarere katarabasha kwishyura ku bikorwa bakoze kubera kubura amafaranga. Iki kikaba aricyo giteye impungenge ko n’isanwa ry’ibiro by’akarere rishobora gutinda.
Abagana akarere barayobagurika kubera abakozi bimukiye ahantu henshi
Nyuma y’uko serivisi zitandukanye zimukiye mu mazu 5 atandukanye kandi atari hamwe, abagana akarere bagowe no kumenya aho serivisi batanga zibarizwa bakaba bifuza ko ubuyobozi bwakora ku buryo ababugana bamenya aho bwimukiye.
Kazungu Philius, umwe mu baturage baje bagana akarere bakayoberwa aho serivisi zimukiye avuga ko iyo umuntu ageze aho akarere kakoreraga ashobora kumara igihe kigera ku minota 30 ashakisha aho serivisi ashaka ziherereye.
Umuyobozi w’akarere ruboneza Gedeon we avuga ko kubera inyubako nkeya kandi nto aribyo byatumye bajya mu mazu menshi, ariko hakaba hari abakozi bashinzwe kwereka abagana akarere aho bagana, hakaba hazanozwa uburyo bikorwamo kugira ngo bayobore abantu muri serivisi zitandukanye.
Bamwe basimburana mu kwinjira mu biro abandi bagahitamo kujya kuri terrain
Umwe mu bakozi b’akarere wimukiye mu kazu gatoya cyane, avuga ko bahitamo gusimburana mu kwinjira muri ako kazu kubera ko hatisanzuye, ndetse ari nako bafata akayaga hanze. Avuga kandi ko hari abahisemo gutegura akazi kenshi hanze y’ibiro (terrain) kubera kutagira uburyo bwo gukoreramo, dore ko ubu mu karere nta murongo wa interinet bafite.