Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne arasaba abaturage bo mu kagari ka Butaka kuzirikana ijambo ry’Imana bahamagarira ababo bari muri FDLR no mu buhunzi gutaha mu Rwanda.
Mvano avuga ko mu nyigisho Yezu yatanze harimo ivuga ko umuntu aragiye intama ijana imwe ikazimira asiga 99 akajya gusha iyazimiye yabibona akayiheka k’urutugu agatumira abaturanyi n’inshuti akishimana nabo kuko yabonye intama yari yazimiye.
Kuba hari abanyarwanda bakirorongotana mu mashyamba ya Kongo nabo bameze nk’intama zazimiye zigomba gutahurwa mu gihugu cyazo zikishimana n’abanyarwanda.
Mvano Etienne aganira n’abaturage bo mu kagari ka Butaka kegereye ishyamba ry’ibirunga taliki ya 14/1/2015 yabasabye ko buri wese wumva ijambo ry’Imana azirikana ibiririmo akumva ko gukunda mu genzi we bijyanye no guhamagara n’abari mu buhunzi kubuvamo bakagaruka mu gihugu cyabo bakabaho neza nkuko abandi banyarwanda babayeho biteza imbere.
N’ubwo imibare y’abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo itavugwaho rumwe na leta ya Kongo hamwe n’ishami rishinzwe kwita ku mpunzi muri Kongo kubera bamwe bavuga ibihumbi 250 abandi bakavuga 180, abaturage bo mu murenge wa Bugeshi basabwa guhamagara uwo bazi uri mu buhunzi gutaha mu gihugu cye kugira ngo adakomeza kuzahazwa n’ibibazo bahura nabyo mu buhunzi.
Mvano akaba yaraburiye abafite ababo bari hanze banga kubahamagara ngo batahe, kugira ngo bikubire imitungo, ko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe abo babeshya bazamenya ukuri. Akaba avuga ko hari abanyarwanda bafite ababo bari mu buhunzi aho kubashishikariza gutaha ahubwo babashyiraho iterabwoba ko baje bafungwa.
Bamwe mubataha bavuga ko bahezwa mu buhunzi n’abo mu miryango yabo bababwira ko baje bafungwa nyamara ngo babikora kugira ngo bikubire imitungo ybao bakirengagiza ko abo bashyiraho iterabwoba babayeho nabi kandi bacyeneye gutaha mu Rwanda bagashyira abana mu mashuri bakagira ubuzima bwiza.