Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Guverineri Uwamaliya yasabye Intore zo ku Rugerero guharanira impinduka

$
0
0

Rwamagana: Guverineri Uwamaliya yasabye Intore zo ku Rugerero guharanira impinduka 

Abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye, bakaba bari bamaze iminsi 3 mu Itorero ryo ku Rugerero mu karere ka Rwamagana, barasabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza bihereye aho batuye kandi bagaharanira  kuba umusingi w’iterambere ritajegajega bagomba kwigezaho, bakarigeza no ku gihugu muri rusange.

Ibi byasabwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, ubwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7/01/2015, yaganiraga n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 298 bo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana mu gikorwa cyo gusoza ku mugaragaro icyo cyiciro cy’Itorero ryo ku Rugerero ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Rwamagana: Guverineri Uwamaliya yasabye Intore zo ku Rugerero guharanira impinduka

Mu gihe cy’iminsi itatu uru rubyiruko rwari rumaze ruri hamwe mu Itorero ryo ku Rugerero rw’icyiciro cya III cyiswe “Inkomezabigwi”, rwatozwaga indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda bishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ubupfura bwerekeza ku gukunda umurimo kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere, urubyiruko rubigizemo uruhare.

Rwamagana: Guverineri Uwamaliya yasabye Intore zo ku Rugerero guharanira impinduka

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rubafitemo icyizere gishingira ku mbaraga z’ubuto bafite maze abasaba ko baharanira kuba ingirakamaro muri byose kandi bagahera aho batuye.

Kunyura mu Itorero ryigisha amateka y’igihugu ndetse n’imikoro ngiro ku barinyuramo, ngo ni amahirwe akomeye kuri uru rubyiruko kuko urubyiruko rwemerwa nk’imbaraga zo guteza imbere igihugu, bityo ngo uru rubyiruko rukaba rukwiriye gukoresha aya masomo nk’umusingi w’impinduka iwabo mu miryango, nk’uko Guverineri Uwamariya yabivuze.

Yagize ati “Ubundi iyo utoje umwana muto, biroroshye ko na we ashobora gufasha, akaba yahindura aho agiye.”

Uwiragiye Jean de Dieu, Intore yo ku mukondo (ikuriye izindi) mu murenge wa Kigabiro, atangaza ko muri iri torero bahungukiye indangagaciro zikomeye ku buryo zabacengeye kandi bakazaharanira kuzigeza ku bandi.

Rwamagana: Guverineri Uwamaliya yasabye Intore zo ku Rugerero guharanira impinduka

Uwiragiye yagize ati “Ibyo twize, ikintu cya mbere byatumariye ni ukuduhindura mu myumvire n’imitekerereze kandi no kumenya gushyira mu bikorwa ibyo igihugu cyacu cyiyemeje. Imigabo n’imigambi ya mbere tujyanye ni iyo kugenda tugahugura ababyeyi twasize, tugahugura urubyiruko twasize inyuma rutabashije kugira amahirwe yo kugera ahangaha tugeze; tukarugezaho ibyo twize, kandi nizeye neza ko tuzabibagezaho kuko twabitojwe neza.”

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kigabiro baje gushyigikira abana babo ubwo basozaga iki cyiciro cy’urugerero, bashimye Leta y’u Rwanda yashyizeho Itorero ry’Igihugu, kugira ngo ribe urubuga urubyiruko n’abandi batorezwamo indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Nk’uko byatangajwe n’Umutahira w’Intore mu karere ka Rwamagana, Zamu Daniel, ngo muri rusange, izi Ntore zatojwe kuri gahunda za Leta, icyerekezo 2020 na gahunda y’imitoreze ariko by’umwihariko, bigishwa ku ndangagaciro 7 ziranga Umunyarwanda. Izo ni Ubunyarwanda, Gukunda Igihugu, Ubunyangamugayo, Ubutwari, Ubwitange, Gukunda umurimo no kuwunoza no Kwihesha agaciro.

Mu murenge wa Kigabiro, hatorezwaga Intore 298 bakaba ari bamwe mu Ntore 1705 zatorezwaga mu karere ka Rwamagana muri iki gihe cy’iminsi 3, naho mu Ntara y’Iburasirazuba yose, hakaba habarurwa Intore zisaga ibihumbi 12 zisoje amashuri yisumbuye.

Nyuma y’iki cyiciro cyabereyemo gusinyana imihigo y’Intore n’abayobozi b’utugari, Intore zizakomereza urugerero hirya no hino mu tugari zituyemo kugeza mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles