Mu ntangiro za 2015 abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye bagera ku 1359 bashyize ahagaragara imihigo bazesereza iwabo mu midugudu. Nyuma y’inyigisho zinyuranye z’iminsi 3 ku mahame y’Intore, amateka, iterambere ry’igihugu, indangagaciro nyarwanda, gahunda ya Ndi umunyarwanda, umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi, basubiye iwabo bihaye imihigo kandi barahirira kuyesa.
Abo basore n’inkumi bavuga ko nk’uko umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, guhiga no guhigura bimaze kuba akamenyero mu bayobozi ubu byasesekaye no mu bo bayobora. Urubyiruko narwo ntirwatanzwe gusogongera kuri ibyo byiza kuva Itorero ryagaruka mu Rwanda.
Bashingiye kuri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS II, intego z’ikinyagihumbi MDGs no ku cyerekezo 2020; bahize ko bazubakira abatishoboye, bazaharanira isuku hose no kuri bose, bazamaganira kure ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu bantu bakuru, bazarwanya ruswa n’akarengane, bazakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina,bazigisha gusoma no kwandika banakangurire bagenzi babo kwibumbira mu mashyirahamwe no gukorana n’ibigo by’imari.
Mu zindi mpanuro bahawe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel washoje ibikorwa by’Itorero ku mugaragaro, basabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza babifashijwemo n’indangagaciro batojwe, gutekereza neza no guhinduka mu myifatire. Mazimpaka yanabasabye kubaka amateka meza bakirinda icyasubiza u Rwanda mw’icuraburindi rwanyuzemo muri jenoside yakorewe abatutsi muw’1994 urubyiruko rubigezemo uruhare.
Yanaboneyeho kubibutsa ko bafite inshingano yo kubumbatira umutekano mu mpande zose, bakimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda izira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside kandi bakaba intumwa zicengeza amatwara na gahunda za Leta mu baturage.