Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gisagara: Gukorera ku mihigo  bizamura ingo

$
0
0

Gukorera ku mihigo  bizamura ingo

Abatuye akarere ka Gisagara baravuga ko gukorera ku muhigo bituma igenamigambi ry’ibyo urugo rwiyemeje kugeraho rigenda neza ,ndetse bakabasha no kwisuzuma ku bitagenda.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara twaganiriye,bavugako uyu mwaka urangiye bimwe mubyo biyemeje barabigezeho ,bakaba biteguye no gukomeza ibisigaye mumwaka mushya.

Ndagijimana Emannuel n’umufasha we Veronique Mukankusibatuye mu kagali ka Rwanza mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara. Mu igenamigambi ryabo bavugako umwaka urangiye wa 2014 bari barihaye umuhigo wúbworozi kandi ngo bawugezeho.

Ku mbuga y’urugo rwabo hagaragara umusaruro w’ibishyimbo n’ubwo bavugako uyu mwaka batejeje nk’uko bari basanzwe beza, hagaragara kandi inka yímbyeyi ndetse níhene zigera kuri enye. Ibyose ngo babikesha ubufatanye n’bwumvikane bwabo bombi .

Ndagijimana ati”umuhigo twihaye twarawuhiguye koko kandi twasanze gukorera hamwe mu bwumvikane bidufasha kuzamuka”

Aba babyeyi ngo biteguye no gukomeza imihigo muri uyu mwaka mushya,hashyirwa imbaraga mu kongera  ibikorwa bibateza imbere,bahereye kubyo bagezeho  mu mwaka utambutse.

Odette niyitegeka utuye mu murenge wa Gikonko muri aka karere nawe ngo abona byinshi mubyo yari yarahize umwaka urangiye yarabigezeho

Ati”nahize kugura inka mbigeraho, nahize gushyira urugo rwose mu bwisungane mu kwivuza kandi nabigezeho mpiga no kuryama kuri matola jye n’abana banjye mbigeraho”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi asanga imihigoyo mungo ihindura imibereho y’umuryango ikaba n’ishingiro ry’imihigo yose kuko iri no mubigenderwaho hasuzumwa imihigo y’akarere .

Ati”Imihigo y’ingo ituma abaturage batera imbere kandi ni ishingiro ry’imihigo yose ninayo mpamvu dushimira abaturage ibyo bagezeho mu mwaka washize tubasaba gukomeza gushyira imbaraga mu byo biyemeza”

Abaturage bo mu karere ka Gisagara nyuma yo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka utambutse, ubu noneho ngo barafata ingamba nshya mu mwaka mushya zigamije kubafasha kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles