Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Barasaba ko hakazwa ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko muri 2015

$
0
0

Kamonyi: Barasaba ko hakazwa ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko muri 2015

Mu  gihe abantu bishimira ko umwaka wa 2014 urangiye ari bazima kandi n’iterambere ry’igihugu rikagenda ryiyongera; bamwe mu babyeyi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, bikaba bibatera imyitwarire mibi no kudindira mu bitekerezo.

Tariki 31/12/2014, ku munsi wa gatatu w’icyumweru akaba ari nawo isoko rya Nkoto, mu murenge wa Rugarika riterana, abariremye barashima Imana yabarinze mu gihe cy’umwaka bakaba bawushoje ari bazima. Ngo ibigerwaho mu iterambere ni byinshi, ariko ngo hari urubyiruko rwanduzwa n’ibiyobyabwenge.

“Birababaje kubona umusore ukiri muto nka bariya bahamagara abagenzi ku modoka, ahora yasinze itabi, agakora ibikorwa nk’iby’abasazi ngo ni Umuniga”. Uku niko Nyirakanani Patricie waje guhaha mu isoko abona ibibazo urubyiruko rufite muri iki gihe.

Aravuga ko nihadafatwa ingamba zikaze zo gusohora abana n’urubyiruko mu biyobyabwenge bari kwishoramo, mu myaka iri imbere igihugu kizabura abantu bazima bagitura. Ngo ikigaragaza ko bibatesha umurongo n’uko nta ubinywa wemera kuguma mu rugo ngo akore imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi imuteza imbere; ahubwo bose baza gukora ubusa ku muhanda.

Ibyo uyu mubyeyi avuga, abihuriyeho na Kamanayo Stanislas, umusaza w’imyaka 82, ushima Imana yamurwaje ikamurinda kuva mu buzima, akaba arangije umwaka wa 2014. N’ubwo uyu musaza avuga ko igihe kinini muri uyu mwaka urangiye yakimaze arwaye, yitegereje imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko abona rugana ahabi.

Arasaba leta ko yarwitaho cyane kuko u Rwanda rurimo ruratera imbere, ariko ibimaze kugerwaho ntibyasagamba mu gihe urubyiruko rukomeza kwitwara nabi kubera ibiyobyabwenge. Aragira ati”Perezida wacu aragenda hanze baramushima kandi koko u Rwanda yararwubatse. Icyo dusaba ni uko urubyiruko narwo rujya imbere rukereka Perezida ko adakorera ubusa”.

Kamanayo avuga ko agatabi bita “akamogi” kamereye nabi urubyiruko kandi ngo n’ururi mu mashuri ntago ruzi ko ari kabi mu guhindura ubwenge n’imitekerereze byabo. Ngo hari n’abantu bakuru banywa inzoga z’inkorano zateye zikabakoresha ibibi birimo no kwicana. Ati “ nsigaye numva ngo hari n’abagore bica abagabo. Ibyo byose ni inzoga ndetse na Kanyanga zibikora”.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge gihangayikishije inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi, ku buryo mu nama y’umutekano mu karere yabaye Tariki 15/12/2014; hasabwe ko inzego zose zifatanya kugaragaza aho bikorerwa n’aho bicururizwa,maze bakabirwanya.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles