Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rulindo: abayobozi b’akarere barishimira ubufatanye bw’abafatanyabikorwa mu iterambere.

$
0
0

abayobozi b’akarere barishimira ubufatanye bw’abafatanyabikorwa mu iterambere

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo, ni bamwe mu bafasha ubuyobozi bw’akarere kugera kuri byinshi bijyanye n’iterambere, ubukungu, imibereho myiza n’ibindi byinshi bifasha ubuyobozi kugera kuri gahunda buba bwihaye.

Nk’uko umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus abivuga ngo nta terambere ryagerwaho byihuse hatabayeho ubufatanye bw’inzego zose cyane cyane inzego z’abikorera .

Ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo kandi bwazamuye abaturage muri gahunda nyinshi zitandukanye ,aho abafatanyabikorwa bagenda bafasha abaturage kugera kuri byinshi batari bafite bijyanye n’iterambere.

Ubufatanye  bugaragara cyane muri gahunda zimwe nka gahunda ya Girinka Munyarwanda aho abafatanyabikorwa b’akarere biyemeje guha abaturage inka ,bakabafasha kuzivuza igihe zahuye n’uburwayi ,ndetse kababigisha no kuzorora neza nta kiguzi babatse.

Iyi gahunda yo kugabira abatishoboye inka kandi ngo yagabanije ikibazo cy’imirire mibi mu baturage babikesha ubufatanye bw’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa.

Ahandi ubu bufatanye hagati y’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bugaragarira ni mu kuba bigisha abaturage guhinga bya kijyambere, babaha imbuto za kijyambere, abandi bakaborohereza kwiga ku bana bakomoka mu miryango itishoboye n’ibindi.

Umufatanyabikorwa mu karere ka Rulindo Sina Gerard uzwi ku izina rya Nyirangarama, aza ku isonga mu gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo kugeza abaturage benshi baturanye ku iterambere nta kiguzi abatse.

akunze kugaragaraho guha abatuye aka karere akazi, abandi akabagabira amatungo nk’inka ndetse n’ingurube mu zo yorora  ndetse n’abana babo bakiga mu ishuri rye ku buntu.

Akaba ari muri urwo rwego ubuyobozi bw’akarere bwamugeneye ishimwe bumuha Certificat y’ishimwe ku bufatanye yagiye agaragaza aha abaturage inka, akabafasha kuzivuza kandi akabigisha n’uburyo bazorora ngo zibashe kubabyarira umusaruro ugaragara.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, akomeje gushimira abafatanyabikorwa batandukanye bakorera muri rulindo, mu kudatererana ubuyobozi babufasha kuzamura iterambere ry’abaturage batuye akarere kabo, n’iry’igihugu cyose muri rusange.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles