Guhiga umihigo imbere y’inzego z’ubuyobozi ngo bifasha abayihize gukorera ku ntego no guhigura ibyo bahize.
Ibi byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 29/10/2014 n’abakuru b’imidugudu bo mu murenge wa Byumba aho bari guhigira imihigo imbere y’inama njyanama y’umurenge kugirango bagirane amasezerano ku mihigo biyemeje.
Nsengimana Jean Damascene n’umukuru w’umudugudu wa Ruyaga avuga ko guhigira imbere y’ubuyobozi bw’umurenge ari igikorwa kizabafasha gushyira mubikorwa ibyo biyemeje.
Kuri we ngo umuhigo ashyize imbere nuwo gufasha abaturage kugira isuku ku buryo nta mwana uzajya arwara inzoka zo munda ndetse ngo arware n’amavunja.
Gatemberezi Janvier ni umuyobozi w’umudugudu wa Mugandu mu kagari ka Kivugiza mu murenge wa Byumba yagize ati “ mpize kuzashishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza bikagera kukigerarnyo 100%. No kuzashishikariza abana bataye ishuri kurisubiramo ku kigereranyo cya 98% no guca inzererezi mu du santere”.
Gusa we ngo umuhigo azashyiramo imbaraga n’umuhigo ujyanye n’umutekano kuko ngo yiyemeje gukumira amakimbirane yo mungo ari nayo ateza umutekano muke uganisha kurupfu.

Abakuru b’imidugudu biteguye guhiga
Ikindi ngo nuko nabo nyuma yo guhiga n’ubuyobozi bw’umurenge ubu bagiye nabo gukorana imihigo n’abaturage nabo bagahigira abakuru b’imidugudu aho buri muturage agomba kuba afite agakayi k’imihigo.
Ibi bizajyana no kujya abakuru b’imidugudu bagenzura niba yamihigo abaturage biyemeje bayishyira mubikorwa.
Iyi gahunda y’imihigo y’abakuru b’imidugudu bahigira imbere y’ubuyobozi ngo inafasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko ari igikorwa kiba gikwiye nk’uko mu nzego zitandukanye bikorwa.
“Murabibona ko twaje ku mwanya wa kabiri mu mirenge igize akarere ka Gicumbi impamvu tuba duhiga nabo nuburyo bwo kugirango twese dufatanye kwesa imihigo.”
Imwe mu mihigo abakuru b’imidugudu bahize imbere y’inama njyanama y’umurenge wa Byumba harimo imihigo y’imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, n’iterambere.