Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka gisagara, barasaba ko mu kwezi kw’imiyoborere myiza, ubuyobozi bwabafasaha kurwanya inzoga z’inkorano zitemewe, kuko ziri mu biteza umutekano mucye mu baturage.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibirizi buvuga ko ku bufatanye n’abaturage,bwatangiye guhashya izi nzoga kandi ngo biteguye kuzica burundu.
Zimwe mu mpamvu zituma ubuyobozi bukunze gushishikariza abaturage kureka inzoga z’inkorano zitemewe ndetse hakabaho no kuzirwanya, ngo ni uko byagaragaye ko zigira ingaruka mbi ku wazinyweye, ndetse hakabaho no guhungabanya umutekano, n’ihohotera ritandukanye bitewe n’izo nzoga.
Ku bw’ingaruka ziterwa n’inzoga z’inkorano, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kibilizi basanga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza gukwiye gusiga n’izi nzoga zirwanyijwe zigashiraho.
Nyirarukundo Verediyana utuye muri uyu murenge ati “Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bwadufasha maze byibura uku kwezi kw’imiyoborere myiza kugasiga ibiyobyabwenge bicitse kuko bihungabanya umutekano, abarwana, abiba, usanga ari ababinyweye”
Jacques Kabogora umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kibirizi yemezako ku bufatanyije n’abaturage urugamba rwo guhashya izi nzoga rwatangiye ,kandi ko muri uku kwezi hari ibikorwa bifatika bizakorwamo byo kuzirwanya
Ati “Ibikorwa byo krwanya izi nzoga z’inkorano tubirimo, kandi ari ababinywa n’ababikora bose tuzabageraho kuko uku kwezi dufite ingamaba yo kubica burundu muri uyu murenge”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi we avuga ko izi nzoga zigira uruhare mu byaha bikunze kugaragara birimo n’ihohoterwa,ariyo mpamvu bahagurukiye kuzirwanya ndetse no kwigisha abaturage kuzireka
Ati “Mu byaha tugira by’urugomo cyangwa ihohotera akenshi biterwa n’izi nzoga z’inkorano, ugasanga umugabo cyangwa umugore atashye yabinyweye yagera mu rugo imvururu zikavuka, nibyo rero bituma duhora dushishikariza abaturage kubyirinda no kubirwanya”
Kugirango kurwanya inzoga z’inkorano bishoboke, ubuyobozi busaba abaturage gutanga amakuru y’aho ziri n’aho zengerwa cyangwa zicururizwa mu rwego rwo kuzihashya mu baturage.