Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Abagize DASSO barahiriye kuzuza neza inshingano bashinzwe

$
0
0

Abagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu gucunga umutekano basimbuye urwego rwa Lokodifensi yacyuye igihe barahiriye kuzuza neza inshingano zabo  tariki 11/09/2014  .

Uyu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyanza abagize uru rwego rushya rwa DASSO ( The District Administration Security Support Organ) bakoze indahiro mbere y’uko batangira imirimo yabo bagiye gushingwa. Iyo ndahiro bavuze ikubiye mu ngingo ya 61 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Nyanza: Abagize DASSO barahiriye kuzuza neza inshingano bashinzwe

Bamwe mu bagize urwego rwa DASSO mu karere ka Nyanza

Ibijyanye n’iyi ndahiro kandi binateganwa mu ngingo ya 8 y’itegeko rigenga uru rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano.

Mu mezi hafi atatu bamaze mu mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi bwinshi mu birebana no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse ngo biteguye kuzafatanya n’izindi nzego bahuje intego mu gukumira ibyahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah wakiriye indahiro z’aba bagize urwego rwa DASSO yabasabye gushyira inyungu z’abaturage imbere kurusha izabo bwite bakitandukanya n’ikintu cyose cyatuma abo bashinzwe kurinda babatakariza icyizere.

Mu mvugo ibaburira umuyobozi w’akarere ka Nyanza yagize ati: “Mugiye kumara igihe cy’amezi atatu mukorerwa igerageza mu kazi abo tuzasanga ntako bashoboye bazasezererwa nta mpaka ariko abagashoboye tuzakomezanya nabo ndetse basinyishwe amasezerano y’imyaka itanu ishobora kongerwa”

Yabasabye gukorana bya hafi na hafi n’abashinzwe umutekano barimo polisi y’igihugu ariko abibutsa ko bataje gusimbura ibyo yari isanzwe ikora ahubwo ngo ikigamijwe ni ubwuzuzanye mu birebana no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Abagize uru rwego rwa DASSO hari imirimo batemerewe kubangikanya n’aka kazi kabo nko kujya mu mitwe ya politiki no kwishora mu mirimo y’ubucuruzi nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yakomeje abibasobanurira.

Nk’uko babitangaje ngo ubumenyi bahawe mu bijyanye no gucunga umutekano ni impamba nziza izabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Umutesi Ziada umwe muri aba bagize urwego rwa DASSO barangije amahugurwa yabo y’icyiciro cya mbere yatangaje ko ku ruhande rwe yiteguye gutanga umusanzu we mu kurwanya ibihungabanya umutekano birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu murenge wa Busasamana aho yasabwe gukorera.

Mu gihe abagize DASSO bari bamaze gukora indahiro zabo bagize ibyo basaba ubuyobozi bw’akarere ka  Nyanza bagiye gukoreramo nko kubaha ibikoresho ndetse n’imyambaro isimbura iyo bafite kugira ngo barusheho kujya buzuza neza ibiri mu nshingano zabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko bwungutse andi maboko aje kubafasha mu kunoza ibirebana n’umutekano bwabasezeranyije ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ibikoresho by’ingenzi basaba bazaba babishyikirijwe.

Uko ari 40 barahiye baje biyongera ku bandi bakozi basaga 300 bari basanzwe bakorera mu karere ka Nyanza  nk’uko Murenzi Abdallah uyobora aka karere abivuga.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles