Clik here to view.

Buri mufatanyabikorwa yari afite aho yerekanira ibijyanye n’ibyo akora
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burasaba abaturage b’aka karere kujya baha agaciro ibikorwa bitandukanye bagezwaho n’abafatanyabikorwa kandi bakamenya kubifata neza no kubibyaza umusaruro w’igihe kirekire biga kwigira kuko ubu bufasha butazahoraro.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Ibi biratangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi nyuma y’uko kuri uyu wa 03/09/2014 akarere gasinyanye imihigo y’umwaka 2014-2015 n’abafatanyabikorwa bagakoreramo, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu imurikabikorwa ry’aba bafatanyabikorwa riri kubera muri aka karere.
Nk’uko bamwe mu batuye aka karere bamaze kugerwaho n’ibikorwa by’imiryango itandukanye ikorera muri aka karere, ngo ubufasha bahabwa bubagirira akamaro kenshi.
Nyiransabimana Petronille utuye mu murenge wa Kibirizi muri aka karere ka Gisagara, ni umupfakazi wabaga mu buzima bugoye bwa gikene ubu akaba amaze kugira aho yigeza abikesheje umwe mu mishinga ikorera muri aka karere. Avuga ko mu isambu afite nto mbere yahingaga ntagire icyo akuramo, ariko kuva aho yigishirijwe n’umushinga Action Aid uburyo bwo guhinga bugezweho, ubu ngo abona umusaruro umuhagije.
Ati “Action Aid itaraza ngo itwigishe guhinga bya kijyambere tutavanga imyaka mu murima ndetse ikatwereka n’uko twita ku myaka, sinajyaga neza buri sarura nabonaga narumbije, ariko kuva aho banyigishirije ubu mu gasambu gato mfite gafite nka are 4 gusa nezamo nk’ibiro 150 by’ibishyimbo”
Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara,Twagirumukiza Augustin,avuga ko imurikabikorwa no gusinyana amasezerano n’akarere bituma bamenya icyo abaturage babakeneyeho akaba ariho bibanda bakanaboneraho umwanya wo gusaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa bamenyekanisha ibyo bakeneye byabafasha kwigira.
Léandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara,avuga ko buri mezi 6 hari komite y’abafatanyabikorwa ifatanya n’akarere kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’abafatanyabikorwa kugira ngo koko ibyateganyijwe gukorerwa abaturage bikorwe.
Asaba kandi abaturage b’aka karere kumenya guha agaciro ibikorwa bakorerwa n’aba bafatanyabikorwa kandi bakamenya kubibyaza umusaruro bateganya ko ubu bufasha butazahoraho.
Ati “Ibi bikorwa abaturage bagomba kumenya ko ari ibyabo bakabibungabunga, ariko kandi bagomba kumenya kubibyaza umusaruro, niba ari inyigisho zitandukanye bahawe bakazibyaza ibikorwa bibafasha kwiteza imbere birambye, bakamenya kwigira kuko izi mfashanyo zitazahoraho, iyo umushinga urangije igihe wihaye mu karere uragenda”
Mu bafatanyabikorwa 47 bagize ihuriro ry’abafatanayabikorwa b’akarere ka Gisagara 40 nibo bitabiriye iri murikabikorwa ryashijwe uyu munsi tariki 04/09/2014.Bimwe mu bikorwa bafashamo akarere ni kubakira abatishoboye,kunganira gahunda ya gira inka n’andi matungo,gukwirakwiza amazi ndetse na gahunda zo kuringaniza imbyaro.