Abayobozo b’imidugudu n’ab’imirenge mu karere ka Gatsibo bahawe mudasobwa na telefoni bya miliyoni 16 ngo bizabafasha kujya bahanahana amakuru hagati yabo n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bakazakomeza kujya bishyurirwa guhamagarana ku buntu hagati yabo.

Abayobozi b’imidugudu bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo guhabwa telefoni
Abayobozi b’imidugudu 602 bahawe telephone zo mu bwoko bwa MTN Shyne, imwe ifite agaciro k’amafaranga 7300, naho abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 14 bahabwa telephone zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy S3 zigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350 na mudasobwa zigendanwa zo mu bwoko bwa Acer H5 buri yose ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 490. Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buravuga ko ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 16 n’ibihumbi 154 (Frw 16,154,600) bahawe kuwa 11/07/2014 ngo bizabafasha mu guhanahana amakuru akenewe mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu ijambo yagejeje kuri aba bayobozi, Ruboneza Ambroise uyobora akarere ka Gatsibo yababwiye ko iryo koranabuhanga mu itumanaho ari impano bagenewe na perezida w’u Rwanda ndetse ngo ikaba inaherekejwe n’ubwisungane mu kwivuza ku bantu batanu bo mu rugo rw’umukuru w’umudugudu aribo umugabo, umugore n’abana babo batatu mu gihe cy’imyaka ibiri.
Aba bayobozi b’imidugudu bashimye perezida wabo n’abayobozi b’akarere ku gikorwa cyiza bagejejweho, kandi bizeza ubuyobozi ko bazakora akazi kabo neza batanga amakuru ku gihe.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahawe za mudasobwa zigendanwa na telefoni zo mu bwoko bwa smart phone nabo bishimiye ko ngo bikazabafasha gukora akazi kabo ka buri munsi neza kandi ku gihe, cyane cyane mu mitangire ya raporo n’ibindi bikorwa.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge bahabwa mudasobwa zigendanwa na Smart phone
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare, Kayonza na Rwamagana Col. Karemera Emmanuel nawe wari witabiriye iki gikorwa yabwiye abo bayobozi ko u Rwanda rufite umutekano uhagije, anavuga ko ntacyo abantu bageraho badafite umutekano, abasaba gukomeza gukora cyane babumbatira umutekano.
Yagize ati “Dufite umutekano usesuye, ariko icyo tubasaba ni ugukomeza kuba maso kugira ngo n’uwashaka kuwuhungabanya afatwe ntacyo arageraho, niyo mpamvu ibikoresho muhawe ari ibyo gukoresha mutanga amakuru yose akanewe mu kazi kanyu ku gihe kandi ku buryo buboroheye.”
Aba bayobozi bahawe ibi bikoresho nyuma yiminsi mike bahawe amahugurwa arebana no guhanahana amakuru hagati yabo n’izindi nzego ifashishijwe interineti mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kabo.