Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

URUBYIRUKO RUFITE INSHINGANO YO KURINDA IBYAGEZWEHO

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Urubyiruko rwari mu nteko rusange Nyagatare.

Urubyiruko rwari mu nteko rusange Nyagatare.

Gufasha urubyiruko kwihangira imirimo hagamijwe ko rwiteza imbere niyo ntego akarere ka Nyagatare gafite. Gusa ariko narwo ngo rwiteguye gukomeza kubumbatira umutekano no gukomeza ubumwe hagamijwe kubaka igihugu kizira amacakubiri. Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 01 Nyakanga ubwo hasozwaga inteko rusange y’urubyiruko rw’akarere ka Nyagatare.

Iyi nteko rusange y’umunsi umwe yari ifite intego yo kurebera hamwe aho bageze besa imihigo bihaye. Nk’uko bisobanurwa na Musoni Alex umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyagatare imihigo bihaye yose yagezweho ijana ku ijana bityo bakaba biteguye kongera kwegukana umwanya wa mbere babonye umwaka w’imihigo ushize. Intumbero bafite nk’urubyiruko ngo ni ukubaka ubumwe no kubumbatira umutekano w’igihugu hagamijwe kugiteza imbere.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Musoni Alex uyobora urubyiruko mu karere ka Nyagatare.

Musoni Alex uyobora urubyiruko mu karere ka Nyagatare.

Ibi ariko ngo bikazagerwaho ahanini birinze ibiyobyabwenge kimwe n’indwara zitagira urukingo nka SIDA. Gusa urubyiruko rwinshi harimo n’ururangije za kaminuza n’amashuli makuru ngo nta kazi rufite kandi ngo urwinshi usanga rutegereje ko leta ariyo izakabaha. Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko ubu hamaze gukorwa amafishi yagejejwe mu tugali azagaragaza ibyiciro by’urubyiruko. Aya makuru namara gukusanywa ngo urutaragize amahirwe kwiga ruzigishwa cyane imyuga rubumbirwe mu makoperative bityo rubashe kwihangira imirimo yaruteza imbere.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Lt Cornel Cyubahiro Mukasa uyobora ingabo Nyagatare.

Lt Cornel Cyubahiro Mukasa uyobora ingabo Nyagatare.

Muri iyi nteko rusange kandi uru rubyiruko rwahawe ibiganiro birimo Ndi umunyarwanda aho uru rubyiruko rwasabwe kwimakaza ubumwe rwirinda icyakongera kurusubiza mu kwirebera mu ndorerwamo z’amoko ahubwo rukareba icyabahuza. Ibi kandi byanagarutsweho mu kiganiro ku kwibohora cyatanzwe na LT Cornel Cyubairo Mukasa uyobora ingabo mu karere ka Nyagatare yasobanuriye uru rubyiruko ko kubohora igihugu byagoranye bityo rudakwiye gukinira kuri izo mbaraga zakoreshejwe ahubwo rukwiye kukirinda no ku gihesha usura nziza n’agaciro mu ruhando rw’amahanga kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles