Iyobowe na visi perezisa wayo bwana Theophile Mutaganda, Inama njyanama y’akarere ka Rulindo ,yarateranye ku cyumweru tariki ya 29 /6/2014,yemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015.
Iyi ngingo y’imari y’amafaranga miliyari cumi n’imwe na miliyoni magana atanu n’enye n’ibihumbi mirongo itanu na bitandatu magana atatu mirongo ine n’icyenda by’amafranga y’u Rwanda ,ikaba iyi ngengo y’imari yariyongereyeho 14% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2013-2014.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yasobanuye ko ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka bizibanda ku bufatanye bw’akarere n’abikorera.
Bimwe muri ibyo bikorwa biteganyijwe harimo kongera umubare w’abaturage bafite amazi meza n’amashanyarazi, aho akarere gateganya kuzatanga 15%, andi atangwe na EWSA n’umushinga water for people ukorera muri aka karere mu kugeza amazi meza ku baturage batuye imirenge igize aka karere.
Muri iyi ngengo y’imari kandi ngo Hateganijwe gukomeza icyiciro cy’umushinga wiswe “Rulindo ikirezi kirese ibyiza” ugamije gutunganya umudugudu w’ubukerarugendo ,uherereye mu murege wa Rusiga,aho bakunze kwita ku Kirenge.
Ibindi bizakorwa ngo hakaba harimo ibibuga by’imikino,umuhanda Gitete-Bubangu.
Muri iyi ngengo kandi ngo hateganijwe no gutuza abaturage ahajyanye n’imiturire myiza, kongera ingufu muri gahunda zijyanye n’iminsi 500 yo kurandura ubukene ,aka karere kihaye, kongera amarimbi, n’ibindi.
Nk’uko byagarutsweho muri iyi nama ,abagize njyanama y’a karere ka Rulindo,banagarutse ku cyo bakora ngo ubwisungane mu kwivuza buzamuke ,dore ko aka karere kari inyuma y’utundi turere tugize intara y’amajyaruguru,aho kuri ubu kageze kuri 75%.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’aka karere ,akaba avuga ko hari ingamba nyinshi zafashwe muri uyu mwaka ,ku buryo ikibazo cya mituweri kizakemuka ,aho buri muturage azagira ubwishingizi mu kwivuza.
Aha yagize ati”Nk’ubuyobozi bw’akarere ,ubu twatangiye kubishyiramo imbaraga ,turateganya kongera imirimo izajya itanga akazi ,bityo abaturage bakabona amafranga bagakemura ikibazo cya mituweri ,kandi dufite icyizere ko kizakemuka.”
Inama njyanama y’akarere ka Rulindo iterana rimwe mumezi atatu,ikaba yaherukaga guterana mu kwezi kwa gatatu tariki ya 30/2014.