Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kageyo: Biyemeje gukizwa n’inkunga y’ingoboka bahabwa na VUP

$
0
0

Abaturage bari basanzwe ari abakene bo mu kagari ka Kageshi mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Ngororero bafashwa n’umushinga wa Vision 2020 Umurenge Program mukubaha inkunga y’ingoboka biyemeje gusezerera ubukene babikesha iyo nkunga bahawe.

Nyuma y’imyaka 3 uyu mushinga utangijwe mu murenge wa Kageyo, aba baturage bahabwa iyo nkunga bavuga ko babashije kuzamuka bakava mu cyiciro cy’ubudehe cy’abakeneye ingoboka ubu bakaba bavuga ko bakwiye gucuka hagafashwa abandi.

Abenshi muribo babashije gusakara amazu yabo no kuyasana, korora amatungo kugera no kunka, kurwanya nyakatsi ku buriri n’ibindi. Ibanga aba baturage bavuga ko ryabafashije kugera kuri ibi bikorwa ni uko amafaranga yabo bayafatiraga rimwe anyujijwe kuri konti mu murenge sacco ndetse ubuyobozi bw’umurenge bukabafasha guhita mo icyo bayakoresha bahereye kubikenewe cyane.

Aba ni bamwe mubahabwa ingoboka

Aba ni bamwe mubahabwa ingoboka bavuga ko batagikwiye kwitwa abatifashije

Burabire venansiya ni umwe mubafataga iyi nkunga y’ingoboka aho ubu avuga ko atagikwiye gufashwa mu bambere kuko hari abo yaciyeho mu bukungu, ubu asanga aribo bababaje. Uyu mugore ubu atunze inka ndetse yisaniye inzu abikesha amafaranga y’ingoboka yahawe.

Ibi uyu mugore abihuriyeho na bagenzi be barimo uwitwa sebazungu Pierre, we wakoresheje amafaranga ye mu buhinzi akunguka ubu akaba ageze ku rwego rw’ubucuruzi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Mutoni Jean de Dieu avuga ko ubuyobozi bwafashe iyambere muguhuriza aba baturage mu matsinda no kubatoza kugisha inama mbere yo gukoresha amafaranga kuko intego ari ukuyabyaza umusaruro akagera no kubandi.

Kuri ubu, aba baturage bishyize hamwe bakora igikorwa cy’ubworozi bw’ingurube, ubu boroye izigera kuri 20 kizakomeza kubahuza na nyuma yo gucuka, dore ko bavuga ko uyu mwaka VUP ikwiye gufata abandi kuko bo batakiri abakene bo guhabwa ingoboka.

Bakora ubworozi

Bakora ubworozi bw’ingurube nk’igikorwa kibahuza

Umukozi ushinzwe ibikorwa bya VUP ku rwego rw’Akarere ka Ngororero Ndayisenga Simon avuga ko aba baturage babaye intangarugero kuburyo bakwiye kwigirwa ho n’abandi bakivana mu bukene aho guhora bategereje gufashwa.

Nyamara, hari hamwe na hamwe usanga abahabwa iyi nkunga bayigaya ubuke kubera ibibazo by’ubukene bafite, aba baturage ngo bakaba bazifashishwa mu gutanga ubuhamya ku mikoreshereze myiza y’amafaranga bahabwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles