Mu karere ka Gicumbi hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 21 y’amafaranga y’u Rwanda. Muri iki gikorwa hatumiwe urubyiruko rw’abanyeshuri kugirango rwigishwe ububi bw’ibiyobyabwenge kugirango bibafashe kwirinda kubinywa kuko umunyeshuri wanyweye ibiyobyabwenge adashobora kwiga ngo atsinde.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yasabye abanyeshuri ndetse n’umuntu uwo ariwe wese kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’abantu.
Ibi yabibasabye anabaha urugero rw’umwana w’umukobwa witwa Mukeshima charitine wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Rurama ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba azira gufatwa acuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Ibiti bya kabaruka byangijwe
Yasobanuriye urubyiruko rw’abanyeshuri ko uwo mwana w’umukobwa yatawe muri yombi kuwa 7/6/204 ubwo yararimo acuruza kanyanga mu bantu bari baje kureba abahanzi bari mu marushanwa ya muri PGGSS 4.
Bamwe murubyiruko bitabiriye iki gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bavuga ko bigayitse kubona umwana w’umukobwa ukiri muto azira ibikorwa nk’ibyo byo gucuruza kanyanga nk’uko Bampire Frolence yabivuze.
Abana b’abanyeshuri bari baje mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge
Benshi mu rubyiruko bari muri iki gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bagaye mugenzi wabo ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba ukurikiranyeho igikorwa cyo gucuruza kanyanga.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru Supt Hitayezu Emmanuel yagarutse ku bibi by’ibiyobwenge ndetse anashishikarariza urubyiruko kubyirinda kuko uwabinyoye ntacyo yimarira. Avuga kandi ko bihanwa n’amategeko kumuntu ubinywa ndetse n’ubicuruza kandi bikagira ingaruka ku muryango.
Bamaze kubyangiza
Ibiyobyabwenge byangijwe harimo ibiti bya kabaruka benshi bazi ku izina ry’imishikiri toni 2 bifite agaciro ka miriyoni 16, kanyanga litiro 1645 zifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 290, chief waragi duzeni 754 zifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 809 na 600, urumogi udupfunyika 120 bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 24, na Mayirunge ifite agaciro k’ibihumbi 260.
Igikorwa cyo kwangiza ibiyobaybwenge cyateguwe n’inzego z’umutekano ingabo na polisi bakorera mu karere ka Gicumbi kubufatanye n’abaturage mu rwego rwo kubirandura burundu no gusishikariza urubyiruko kubireka bakumira ababyinjiza babivana mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda.