Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: ibiyobyabwenge bizarangirana n’ukwezi kwa Nyakanga

$
0
0

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, buravuga ko bugiye gufata ingamba zo guhangana n’ibiyobyabwenge nta kujenjekera abantu bakoresha cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge.

m Ruhango ibiyobyabwenge 300x225 Ruhango: ibiyobyabwenge bizarangirana n’ukwezi kwa Nyakanga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Nsanzimana Jean Paul

 

Zimwe ngamba zimaze gufatwa, harimo gukora igenzura rizajya rikorerwa ahakekwa ubwo bucuruzi ndetse hakanabaho gufungira utubari n’utu resitora tudashinga kuko utwinshi ari two dukunze gutungwa agatoki; nk’uko bivugwa na Nsanzimana Jean Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.

Ikindi kizibandwaho muri iyi gahunda yo guhashya ibiyobya bwenge ni uguhangana n’urubyiruko rwinzererezi rukigaragara mu mujyi wa Ruhango.

Nsanzimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, avuga ko mu cyumweru cya kabiri cy’uko kwezi kwa Nyakanga 2012, ngo nibwo afatanyije n’inzego z’umutekano bazakora imikwabo myinshi ahakekwa ibiyobya bwenge.

Yemeza ko uku kwezi kwa Nyakanga ko nta rugomo ruzongera kumvikano mu murenge ayoboye kubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge.

Inzego z’ubutekano mu karere ka Ruhango, zivuga ko ibiyobyabwenge biza kwisaonga mu guhungabanya umutekano wo muri aka karere ka Ruhango.

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles