Kuwa 24/09/2012, Umuyobozi wa Task Force y’Imiturire muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Kampayana Augustin hamwe n’Abakozi ba Minisiteri y’ibikorwa remezo hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iburengerazuba Bwana Jabo Paul, batangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Karere ka Rusizi rugamije kungurana ibitekerezo n’inzego zose zikorera mu Karere ku buryo bwo gushyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2012-2013 no gushyira ingufu mu kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Karere ka Rusizi, hagamijwe kwihutisha iterambere.
izi Ntumwa, zagiranye inama n’abahagariye inzego zinyuranye mu Karere; abagize Komisiyo ya Politike n’imiyoborere mu nama Njyanama y’Akarere, abahagarariye imishinga y’amajyambere ikorerwa mu Karere, abahagariye amakoperative y’abahinzi b’umuceli n’ibigoli mu kibaya cya Bugarama, abanyenganda, abakuriye ingabo na Police mu Karere ndetse n’abakuriye sosiyete sivile.
Kampayana Augustin uyoboye izi ntumwa yatangaje ko ikigamijwe muri uru ruzinduko ari ukungurana ibitekerezo n’abo bireba kugira ngo imihigo y’uyu mwaka izabashe kujya mu bikorwa kandi yihutishwe.
izi ntumwa zagaragarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, bimwe mu bikenewe gukorwa ho ubuvugizi kugira ngo bigire umurongo wo kwihutisha iterambere muri aka Karere, birimo ibibanza bigomba guhabwa Akarere kugira ngo bibyazwe umusaruro, muri ibyo hakaba hari ibifitwe na Polici y’igihugu ahitwa Camp Karambo, ibifitwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo ahitwa Camp Kinini.
yagaragaje ko hari n’ibigo byari bikwiye gushora imari mu Karere byubaka ibikorwa remezo, atanga urugero rwa RSSB, avugako nkuko yabikoze no mu tundi turere, ko ibyakubakwa byaba bibaye igisubizo cy’amaserivise adafite aho gukorera hatunganye nka Orinfor, RRA, EWASA, Amabanki n’imiryango itegamiye kuri Leta, bikiyongeraho n’abakeneye amazu yo guturamo ariko batabasha kubona.
Akaba yatunze agatoki na Kaminuza y’u Rwanda ikorera mu nyubako zidasobanutse ku buryo ndetse abayigana bamaze kurenga ubushobozi bwayo, akaba asaba ko nayo yakubaka inyubako zikwiriye Kaminuza koko.
Bwana Kampayana Augustin, wari uhagarariye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko koko hari ubuvugizi bukwiye gukorwa ngo isura y’Akarere ka Rusizi ibashe guhinduka, kandi iterambere ryihute; bityo yizeza Akarere ubuvugizi mu nzego nkuru z’igihugu ngo kuko hari ibyo Akarere gashobora n’ibyo katashobora, bityo ngo hakwiye ubwunganizi.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mpamvu z’uruzinduko rwabo, habaye igikorwa cyo gusura ahantu hatandukanye hagaragara ibikorwa by’imihigo ndetse n’ahagomba gukorerwa ibikorwa by’amajyambere n’abikorera, muri aho hari icyambu cya Kinzovu cyatangiye gutunganywa, ahitwa i Muhari hagiye kubakwa ibagiro rya kijyambere, site za genewe guturwaho nka Karushaririza, Kadashya no gukorerwaho ibijyanye n’ubukerarugendo, nka Camp Karambo na Camp Kinini, imihanda y’umujyi, inyubako z’ubucuruzi mu mujyi, basoreza ku gusura ahari kubakwa isoko rya Kamembe ndetse n’ahagiye kubakwa isoko rya kijyambere ku Rusizi rwa I.
izi ntumwa zashimye inyigo zashyizwe ahagaraga bavuga ko ibyo byose byasuwe biteganyijwe gukorwa ari byiza, bakaba bashyizeho akabo ko gutanga inama z’uburyo byarushaho kunozwa n’uburyo bizagerwaho.