tariki ya 22 Nzeri,2012 abashinzwe umutekano bafashe abakora bakanacuruza kanyanga ndetse na nyirantare, kimwe n’abazinywa bo mu Tugari twa Matyazo na Kaburemera. Igikorwa nk’iki gikunda kuba, nyamara izi nzoga ntizicika. Ibi bituma hari abatunga agatoki ubuyobozi bwo ku rwego rw’imidugudu bavuga ko ari bwo bukingira ikibaba ba nyr’ugukora izi nzoga.
Ubundi, akenshi iyo inzego z’umutekano bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bapanze kujya ahakorerwa bene izi nzoga hari igihe batabahasanga, cyangwa bagasanga uwo munsi nta zo bafite. Ibi bituma babona ko hari ababuriye ba nyir’ukuzikora.
Mukeshimana Anne Marie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Matyazo, kamwe mu twafatiwemo izi nzoga, yemeza ko za nyirantare na za kanyanga, zikorerwa ari nyinshi mu kagari ayobora, ariko ko zidacika kubera ko abazikora baba bafitanye amasano n’abayobozi bamwe na bamwe bo mu nzego z’ibanze.
Yagize ati “Iyo urebye ukabona nk’umukuru w’umudugudu afite nyina uteka kanyanga, wareba ukabona wenda uw’umutekano afite umudamu we uyiteka, wareba ukabona afite nyirasenge cyangwa se mushiki we (uyiteka ndlr), usanga ari ikibazo ku gutuma kanyanga icika kuko babakingira ikibaba.”
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yakomeje avuga ati “ibi birushya inzego z’umutekano mu kuba bamenya amakuru ku hakorerwa bene izi nzoga. Gusa hari abayobozi bamwe na bamwe batameze nk’aba bafite abo bakingira ikibaba baduha amakuru, maze tukagerageza kurwanya bene izi nzoga zishobora gutuma abazinywa baba nk’inyamaswa.”
Hashize igihe gitoya hatangijwe gahunda ijisho ry’umuturanyi mu Karere ka Huye. Ahari amakuru azavamo azatuma hafatwa ingamba zihamye zo kurwanya bene izi nzoga, ndetse n’ibiyobyabwenge byose muri rusange.