Ubwo hasozwaga icyunamo tariki ya 13/04/2014, mu karere ka Ruhango cyashorejwe ku mugezi wa Kiryango, mu kagari ka Kubutare mu murenge wa Mwendo, Aho ngo muri jenoside interahamwe zafataga abatutsi bakababoha n’imigozi barangiza bakabajugunya muri uyu mugezi bagatwarwa n’amazi.
Mu kababaro kenshi abafite ababo bajugunywe muri uyu mugezi ari bazima, bavuga ko babazwa cyane no kuba batarishyinguriye imibiri y’ababo mucyubahuro kugeza n’ubu bakaba batazi aho bari.
Umuhango wo kwibuka izi nzirakarengane, wabanjirijwe n’igitambo cya misa, nyuma habaho umuhango wo gushyira indabo muri uyu mugezi zigahita zitwarwa n’amazi.
Nyuma yo gushyira izi ndabo mu mazi, Mutijima Valens wahaburiye murumuna we na Karangwa Justin wahaburiye se, batubwiye uko abicanyi babigenje. Bavuga ko abicanyi bafataga abantu bakabahambiriza imigozi barangiza bakabajugunya muri uyu mugezi ari bazima. Ubundi bakajya ku nkombe z’amazi ushatse kwirwanaho kugirango yoge yambuke bakamutera amabuye akongera agasubira mu mazi kugeza ampfuye.
Karangwa Justin wahaburiye se agira ati “ njye bari barantemye ku gitsi naragiye I Kabgayi, numva bavuga ko Papa bamuzanye bamuhambiriye bamujugunyamo. Kubera ko yari azi koga ngo bakomeje kumucungira ku nkombe bakajya bamutera amabuye. Ubundi bambwira ko yari yarahagamye muri ibi bitare, gusa mbabazwa n’uko ntazi urutare yapfiriyeho ngo njye ndushyiraho indabyo.”

Depite Agnes Nyirabagenzi yasabye abantu kwihanganira ibyabaye bagatera intambwe yo gusabana imbabazi
Depite Nyirabagenzi Agnes wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagaye abakoze ubu bugome bw’indengakamere, asaba abantu kurenza kubyabaye bagasabana imbabazi kugirango bakomeze kwiyubakira u Rwanda rushya.
Uyu mugezi wa Kiryango mbere ya jenoside wahoze uhuza Komine eshatu arizo Mushubati, Mukingi na Masango.
Ubwo mu murenge wa Mwendo bibukaga ababo bajugunywe mu mugezi ari bazima, mu murenge wa Kabagali nabo bari mugikorwa cyo gushyingura mucyubahiro imibiri 9, harimo umunani yari yaturutse mu murenge wa Kinihira.