Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Hashojwe icyunamo hibukwa abajugunywe mu mugezi wa Kiryango ari bazima

$
0
0
Ruhango: Hashojwe icyunamo hibukwa abajugunywe mu mugezi wa Kiryango ari bazima

Imiryango ifite ababo bajugunywe muri uyu mugezi bahashyira indabo

Ubwo hasozwaga icyunamo tariki ya 13/04/2014, mu karere ka Ruhango cyashorejwe ku mugezi wa Kiryango, mu kagari ka Kubutare mu murenge wa Mwendo, Aho ngo muri jenoside interahamwe zafataga abatutsi bakababoha n’imigozi barangiza bakabajugunya muri uyu mugezi bagatwarwa n’amazi.

Mu kababaro kenshi abafite ababo bajugunywe muri uyu mugezi ari bazima, bavuga ko babazwa cyane no kuba batarishyinguriye imibiri y’ababo mucyubahuro kugeza n’ubu bakaba batazi aho bari.

Umuhango wo kwibuka izi nzirakarengane, wabanjirijwe n’igitambo cya misa, nyuma habaho umuhango wo gushyira indabo muri uyu mugezi zigahita zitwarwa n’amazi.

Ruhango: Hashojwe icyunamo hibukwa abajugunywe mu mugezi wa Kiryango ari bazima

Abantu bajugunywaga muri uyu mugezi baboshye bagahagama kuri ibi bitare bakahatererwa amabuye

Nyuma yo gushyira izi ndabo mu mazi, Mutijima Valens wahaburiye murumuna we na Karangwa Justin wahaburiye se, batubwiye uko abicanyi babigenje. Bavuga ko abicanyi bafataga abantu bakabahambiriza imigozi barangiza bakabajugunya muri uyu mugezi ari bazima. Ubundi bakajya ku nkombe z’amazi ushatse kwirwanaho kugirango yoge yambuke bakamutera amabuye akongera agasubira mu mazi kugeza ampfuye.

Karangwa Justin wahaburiye se agira ati “ njye bari barantemye ku gitsi naragiye I Kabgayi, numva bavuga ko Papa bamuzanye bamuhambiriye bamujugunyamo. Kubera ko yari azi koga ngo bakomeje kumucungira ku nkombe bakajya bamutera amabuye. Ubundi bambwira ko yari yarahagamye muri ibi bitare, gusa mbabazwa n’uko ntazi urutare yapfiriyeho ngo njye ndushyiraho indabyo.”

Ruhango: Hashojwe icyunamo hibukwa abajugunywe mu mugezi wa Kiryango ari bazima

Depite Agnes Nyirabagenzi yasabye abantu kwihanganira ibyabaye bagatera intambwe yo gusabana imbabazi

Depite Nyirabagenzi Agnes wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagaye abakoze ubu bugome bw’indengakamere, asaba abantu kurenza kubyabaye bagasabana imbabazi kugirango bakomeze kwiyubakira u Rwanda rushya.

Uyu mugezi wa Kiryango mbere ya jenoside wahoze uhuza Komine eshatu arizo Mushubati, Mukingi na Masango.

Ubwo mu murenge wa Mwendo bibukaga ababo bajugunywe mu mugezi ari bazima, mu murenge wa Kabagali nabo bari mugikorwa cyo gushyingura mucyubahiro imibiri 9, harimo umunani yari yaturutse mu murenge wa Kinihira.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles