Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Urubyiruko rurasabwa gushyira imbaraga mukwitabira ibiganiro nizindi gahunda zo kwibuka

$
0
0

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 kigere, mu nzu y’inama y’akarere ka Gakenke kuwa 25 werurwe 2014, hateraniye inama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’abahagarariye Ibuka mu mirenge aho baganiraga kuburyo bakwiteguramo.

m_Urubyiruko rurasabwa gushyira imbaraga mukwitabira ibiganiro nizindi gahunda zo kwibuka

Mubyagarutsweho harimo uburyo ibiganiro bizajya bikorwamo uhereye ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere, hamwe n’imikoranire hagati y’ubuyobozi n’inzego zo kwa muganga kugira ngo ubuzima bw’abahungabana butazarushaho kujya mukaga.

m_Urubyiruko rurasabwa gushyira imbaraga mukwitabira ibiganiro nizindi gahunda

Diuedone Uwimana, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gakenke, avuga ko uretse kandi ibiganiro bizakorwa hari n’igikorwa cyo kuzashyingura imibiri y’abantu 901 mu murenge wa Kivuruga mu rwibutso rwa Buranga kuwa 13 mata 2014.

Uwimana akomeza avuga ko mu gihe hibukwaga abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 19, bagize ikibazo cy’uko urwibutso rwa Buranga bagombaga gushyinguramo rwari rukozemo, kuburyo byatumye imihango yo gushyingura itaba nkuko byari byateganyijwe.

Kuri ubu ariko nta mpungenge zihari kuko hafashe ingamba zo kubaka urwibutso kuburyo buzatuma abazashyingurwamo baruhuka neza ntagashinyaguro nkuko bitangazwa na Uwimana.

Ati “twagiye dukora ingendoshuri dusura izindi nzibutso, tukaba dufite icyizere ko urwibutso twujuje mubyukuri ruzaba rugaragaza ko duha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi”.

Jullienne Mukamukesha n’umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mukarere ka Gakenke na Ngororero, avuga ko abantu bose basabwa kuzitabira ibiganiro n’izidi gahunda ziteganyijwe cyane cyane urubyiruko kuko aribo bafite guhindura amateka mabi yagiye aranga igihugu cy’uRwanda.

Ati “ abantu bose barasabwa kwitabira ibiganiro na gahunda zose ziteganyijwe cyane cyane urubyiruko n’abana kuko aribo rwanda rw’ejo, nibo bafite gukosora ibyo amateka y’igihugu cyacu yakosheje”.

Issa Nizeyimana, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kivuruga by’umwihariko ahazashyingurwa imibiri 901 y’abatusi bazize Jenoside, avuga ko imirimo yo gutunganya urwibutso igeze ku musozo kuko bageze mwiterwa ry’irangi naza rigore zigomba gukorwa muri iki cyumweru.

Nizeyimana asaba abanyarwanda kuzagaragaza urukundo muri biriya bihe, bafasha abacitse ku icumu aho kubatoteza.

Imibiri y’abantu 901 izashyingurwa mu rwibutso rwa Buranga, n’iyari yarakuwe mu rwibutso rwaho rwangijwe n’amazi ikaba kugeza ubu, ibitse mu nzu yashyizwemo kugirango idakomeza kwangirika.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles