Kuba akarere ka Rusizi gakora kumipaka myinshi y’ibihugu bihana imbibe n’urwanda ngo bishobora kuba inzira z’abanzi b’igihugu mu gihe inzego zose zidafatanyije kwicungira umutekano. Ni muri urwo rwego abayobozi b’inzego zitandukanye basabwa gukumira icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu, muri iyi nama abayobozi bagaragaje bimwe mubikemangwa ho guhungabanya umutekano birimo kwambukiranya imipaka muburyo butemewe n’amategeko hakoreshejwe ibyambu by’ikiyaga cya kivu.
Muri iyi nama y’inteko y’akarere ka Rusizi umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yasabye abayobozi b’inzego zose kurushaho kubungabunga umutekano w’akarere n’igihugu muri rusange kuko ngo igihe icyo aricyo cyose wahungabana kubera imiterere yo guturira imipaka.
Abayobozi b’imidugudu utugari n’imirenge bagaragaza zimwe mumbogamizi zibabuza gucunga neza umutekano w’igihugu nkuko bikwiye harimo kubura ibikoresho by’ingenzi ndetse nibishobora guhungabanya umutekano birimo kwabukiranya imipaka muburyo butemewe n’amategeko hakoreshejwe ibyambu by’ikiyaga cya kivu bitemewe.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana Nzeyimana Oscar yijeje aba bayobozi ko bagiye gukora ibishoboka kugirango ibikoresho bifasha gukomeza gucunga neza umutekano bibagereho ku ikubitiro akaba yahaye abayobozi b’imidugudu bose amatelefone azajya abafasha guhanahana amakuru yose kubirebana n’umutekano no kuba aka karere gaturiye imipaka yasabye abayobozi gukaza amarondo kugirango hatazagira ubaca murihumye ugahungabanya umutekano, kubirebana n’abakoresha ibyambu bitemewe bambuka imipaka akaba yavuze ko bazajya bahanywa bitewe n’uburemere bw’icyaha yafatiwemo.
Mu gusoza iyi nama umuyobozi w’akarere yasabye abayobozi b’inzego zose kunoza imyumvire kuri gahunda zo guteza imbere abaturage cyane cyane babaha serivisi nziza bishimira kuko aribwo buyobozi bwiza bubereye abaturage.