Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abapolisi binjiye mu cyiciro cy’Aba Ofisiye barasabwa kuba intangarugero no gukorera mu mucyo

$
0
0

Abapolisi binjiye mu cyiciro

Abapolisi basoje amahugurwa bari bamazemo umwaka, abinjiza mu cyiciro cy’Aba Ofisiye ba Polisi y’Igihugu barasabwa kuba intangarugero mu kazi bagiyemo kandi bakazarangwa n’umuco w’ubushishozi bwo gufata ibyemezo mu gihe gikwiye.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Joseph Mugisha, ubwo ku wa Mbere tariki ya 17/03/2014 yagezaga impanuro ku bapolisi 458 basoje amahugurwa y’icyiciro cya 6 cy’abapolisi bitozaga kuva mu cyiciro gito bajya mu cyiciro cy’Aba-Ofisiye ba Polisi y’Igihugu.

Aba bapolisi bari bamaze amezi 12 bunguka ubumenyi n’ubwenge bwo kubafasha mu nshingano za gipolisi by’umwihariko ibijyanye n’ubuyobozi ndetse n’akandi kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Joseph Mugisha yahamije ko ashingiye ku ireme ry’amasomo aba banyeshuri bahawe ndetse n’indangagaciro bafite, ngo nta gushidikanya ko bazasohoza neza inshingano zabo bafatanya n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu kurwanya ibyaha, bagamije iterambere rusange no kubungabunga amahoro n’umutekano.

CP Mugisha yibukije abanyeshuri ko bakwiriye kuzirikana kuba intangarugero bumva neza inshingano bafite z’akazi bagiyemo kandi bakazagira ubushishozi bwo gufata ibyemezo nyabyo mu gihe gikwiye kandi bagakorera mu mucyo.

Mu gihe cy’umwaka bari bamaze muri aya mahugurwa, aba bapolisi 458 barimo ab’igitsina gore 87, bize amasomo y’imirimo n’ibikorwa bya polisi, kubungabunga no kugarura umutekano mu gihugu, ubuyobozi n’imicungire, amategeko, gukora iperereza, ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazamakuru, ubutabazi, imikoranire hagati ya polisi n’abaturage no kubungabunga umutekano ku rwego mpuzamahanga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles