Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyabihu: Ikigo cy’urubyiruko cya Karago kizakemura ibibazo bitandukanye by’urubyiruko

$
0
0

Ikigo cy’urubyiruko cya

Ikigo cy’urubyiruko cya karago kizafasha urubyiruko mu bijyanye n’umuco,imyidagaduro,imyuga n’ibindi

Hari hashize igihe kirekire akarere ka Nyabihu katagira ikigo cy’urubyiruko. Ibyo bikaba byaratumaga ibijyanye n’umuco,imyidagaduro.kwiga imyuga n’ibindi bidindira ku rubyiruko. Nyamara iki kibazo kikaba cyaramaze kubonerwa umuti kuko icyo kigo cyamaze kuboneka guhera mu kwezi kwa Kamena 2012.

Ikigo cy’urubyiruko cya1

Ikigo cya karago kigisha byinsi urubyiruko ku bijyanye n’umuco,guhindura imyumvire no guharanira iterambere rirambye

Murwanashyaka Bosco ushinzwe urubyiruko,umuco na Sport mu karere ka Nyabihu,akaba avuga ko nyuma y’aho iki kigo kibonekeye hatangiye gukorerwamo imirimo itandukanye iteza imbere urubyiruko. Iyibandwaho cyane ikaba ari ijyanye n’umuco,imyidagaduro,sport ndetse n’imyuga birushaho gutuma urubyiruko rusabana ndetse rukanungurana ibitekerezo ku ngingo zimwe na zimwe ziruteza imbere. Mu muco kandi urubyiruko rutoranya insanganyamatsiko,rukayikoraho ibiganiro mpaka,rukigiramo byinshi cyanhe ku birebana n’umuco wa kera n’uw’ubu.

Uretse ibyo bikorwa byose bikorerwamo bizamura ubumenyi bw’urubyiruko n’imyumvire yarwo,muri iki kigo ngo hateguwe n’ahazigirwa imyuga itandukanye. Iyi myuga ikazafasha cyane cyane urubyiruko rutagize amahirwe yo kujya mu ishuri,bityo rukiga ubumenyi ngiro buzarufasha kwibeshaho mu buzima buri imbere rwiyubakira ejo hazaza.

Ikigo cy’urubyiruko cya2

Uretse iby’umuco,sport,imyuga n’imyidagaduro iki kigo cy’urubyiruko cya Karago kizanashyirwamo n’ibyuma by’ikoranabuhanga bizigishwa urubyiruko  bityo bikarufasha ku isoko ry’umurimo

Murwanashyaka Bosco,ufite urubyiruko,umuco na Sport mu nshingano ze mu karere ka Nyabihu,akaba ahamagarira urubyiruko kwitabira icyo kigo cyarushiriweho kugira ngo rukibyaze umusaruro kandi kirufashe kwiteza imbere binyuze mu mirimo itandukanye igikorerwamo.

Murwanashyaka yongeraho ko mu gihe kiri imbere iki kigo kigiye kuzanashyirwamo ibyuma bijyanye n’ikoranabuhanga aho urubyiruko ruzigishwa kubikoresha bityo bikazarufasha kwigirira akamaro mu buzima bwo hanze ku isoko ry’umurimo. Hazanashyirwaho kandi aho ruzajya rwipimishiriza ngo rumenye uko ruhagaze bityo rufate ingamba ku buzima bwarwo buri imbere.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles