Nyuma y’imyaka 20 Jenoside ikorewe abatutsi ibaye, imibiri igera ku bihumbi 60 yari itarashyingurwa mu cyubahiro iri ahantu mu cyobo cyahoze kitwaga CND mu gihe cya Jenoside , ubu irimo gutunganywa kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.
Kuba iyi mibiri yari itarashyingurwa mu cyubahiro ngo byateraga akababaro gakomeye cyane abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batuye agace k’Amayaga aho iyi mbiri iri.
Abaturage batandukanye baturutse mu murenge wa Ntongwe na Kinazi, bari mugikorwa cyo koza iyi mibiri imaze iminsi yimuwe mu cyobo cya CND ahitwa ku Rutabo ni mumurenge wa Kinazi.
Buri muturage aba afite ibase afite n’ikiroso arimo koza iyi mibiri, abandi nabo baba bari mugikorwa cyo kuzana amazi abandi barimo kwanika imibiri imaze gutunganywa.

Imibiri imaze gutunganywa ishyirwa ahantu heza mbere y’uko ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere ka Ruhango
Ruhezamihigo Jean d’Amour warokotse Jenoside akaba avuka muri uyu murenge wa Kinazi ndetse akaba afite abe batari bagashyinguwe mu cyubahiro,avuga ko nubwo hari hashize imyaka 20 imibiri y’ababo iri ahantu hagayitse, ubu ngo ibyishimo ni byose kuko babonye ababo bakaba bagiye kubashyingura mu cyubahiro.
Ati “buri umwe wese werekaga muri kiriya cyobo ko hari abantu ibihumbi 60 bidashyinguye mu cyubahiro, wabonaga bimuteye ikibazo. Ariko ubu turashimira Leta yacu kuko yadushakiye aho abacu bashyingurwa mu cyubahiro, hanyuma nidushaka kubasura tuzajya tubasanga ahantu heza.”
Akarere ka Ruhango ubu karimo kubaka imva ebyiri imwe yamaze kuzura indi nayo biteganyijwe ko izuzura vuba.
Rurangwa Sylvan ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Ruhango, avuga ko impamvu zatumye iyi mibiri itinda gushyingurwa ahanini ngo ni ukubera ikibazo cy’amikoro.
Biteganyijwe ko nihatagira igihinduka, iyi mibiri igomba kuba yashyinguwe mu cyubahiro bitarenze tariki ya 20/04/2014, kuko aho igomba gushyingurwa hamaze kuboneka.