Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah mu nama ya komite mpuzabikorwa y’aka karere yamuhuje n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’imidugudu kugeza ku rwego rw’akarere yagaragaje imwe mu myifatire yise ko idahwitse abayobozi bagomba kwirinda ngo kuko aribo ndorerwamo z’abo bayoboye.
Ibi Murenzi Abdallah yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 03/03/2014 mu nama yagiranye n’ abayobozi mu nzego zose yabereye mu nzu mberabyombi y’ishuli rikuru rya INILAK ishami ry’akarere ka Nyanza.
Aganira n’abo bayobozi yagarutse ku kibazo cy’imyitwarire yabo avuga ko nta muyobozi ukwiye gusinda cyangwa ngo yake uwo ayoboye ruswa agamije kumupyinagaza. Mu magambo ye bwite yagize ati : “ Umuyobozi ni indorerwamo y’abo ayoboye”.
Nyuma gato y’iyi nama amagambo nkayo nabwo yongeye kuyatangariza itangazamakuru ubwo ryamubazaga icyo avuga ku myitarire ikwiye kuranga abayobozi maze yongera gushimangira ko ari indorerwamo zirebwamo na buri wese cyangwa abo bayoboye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yanakomoje cyane ku kibazo kirebana n’imyambarire ikwiye kuranga abayobozi mu gihe basabwe kugira inama bitabira.
Ati: “ Biba bigayitse cyane kubona umuyobozi witabiriye inama yambaye agapira (T shirt) yahawe muri gahunda yo kurwanya Malariya cyangwa umunsi w’igiti. Uwo mupira uba warawuhawe ari mu rwego rw’iyo gahunda ariko ntibiba byumvikana kuwambara uri umuyobozi hari inama ikomeye watumiwemo. Rwose ibi nabyo ni ukwitwara nabi no kwisuzuguza.
Uku niko umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yakomeje abibwira abo bari kumwe muri iyo nama ya komite mpuzabikorwa y’aka karere.
Yavuze ko iyo imyambarire nk’iyi igaragaye ku muyobozi ukorera amafaranga byo biba ari ibindi bindi cyangwa akumiro.
Ashingiye ku rugero rw’umwe mu bakuru b’imidugudu bari muri iyo nama yashimye cyane umwe mu bakuru b’imidugudu igize akagari ka Cyeru mu murenge wa Kibilizi muri aka karere ka Nyanza wari witabiriye inama yambaye ikote na karavate.
Uyu muyobozi w’umudugudu wari warimbye cyane kandi bigaragara ko ageze mu myaka y’izabukuru yashimwe cyane n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko inshuro nyinshi amubona mu nama yirimbishije cyane mu buryo bwo kwiyubahisha nk’umuyobozi uyoboye abandi.
Usibye ikiganiro ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi cyavuzweho byinshi ndetse n’uburyo imihigo yarushaho gushyirwa mu bikorwa abakuru b’imidugudu batatu muri buri murenge uko ari 10 igize akarere ka Nyanza babaye indashyikirwa kurusha abandi bahawe amagare nk’uburyo bwo kubashimira ndetse no kuborohereza ingendo bakora.
Madamu Izabiriza Jeanne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo wari uhagarariye iyi ntara muri iyi nama nawe yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi avuga ko bakwiye kwiyubahisha kugira ngo abo bayoboye babafateho urugero rwiza ndetse aho bishoboka babigireho.
Iyi nama yahuje inzego zinyuranye zirimo ingabo na polisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere ka Nyanza.