Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Umuyobozi mushya w’Umurenge wa Gakenke ashyize imbere iterambere ry’umujyi n’umutekano

$
0
0
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gakenke mushya, Bisengimana Janvier  ashize imbere isura y'umujyi n'umutekano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke mushya, Bisengimana Janvier ashize imbere isura y’umujyi n’umutekano

Bisengimana Janvier wabaye  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke nyuma yo guhindurira abakozi imirimo,  atangaza ko ashyize imbere kuzamura imyubakire n’umutekano Umujyi wa Gakenke ukajya ku rwego rw’indi mijyi.                                                                                                                                    

Bwana Bisengimana  waje kuyobora Umurenge wa Gakenke ubarizwamo n’ Umujyi wa Gakenke  avuye mu Murenge wa Busengo wari umaze gutera imbere ku buryo bugaragara  cyane  cyane mu guhuza ubutaka ku bihingwa nk’ibigori n’ibishyimbo, ukaba ufatwa nk’ikigega cy’akarere.

Avuga ko imigabo n’imigambi afite ari ugukorana n’abikorera  kugira ngo bahindure Umujyi wa Gakenke.  Ngo  azabafasha  kwishyira hamwe babe bazamura amazu y’amagorofa  nk’uko mu yindi mijyi bimeze.

Yagize ati: “Mu byo nzashyiramo imbaraga, ni isuku ku mubiri …n’imyubakire, tuzagabanya abubaka mu kajagari, ikindi kugira ngo n’iyo suku igaragare, ni uko tuzegera abikorera tukareba uko twavugana ndetse tukanaborohereza bakazamura inyubako zijya  hejuru…”

Umujyi wa Gakenke ntukura ku mivuduko nk’iyindi mijyi yo mu Rwanda.

Umujyi wa Gakenke ntukura ku mivuduko nk’iyindi mijyi yo mu Rwanda.

Umujyi wa Gakenke ugaragara ko ukura mu myubakire ariko ku muvuduko  utari ku rwego nk’urw’iyi mijyi yo mu Rwanda nyuma ya 1994, uretse amazu asanzwe, uyu mujyi ufite gusa igorofa rimwe, nta hoteli n’ishuri risobanutse ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze biwurangwamo.

Ikibazo cy’indaya zivugwa muri uwo mujyi, azafatanya n’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa mu kugishakira umuti.  Ngo indaya zizafashwa kwiga imyuga maze zishyirwe mu makoperative zihangiye imirimo.

Yunzemo  agira ati: “ Ikindi tuzashyiramo imbaraga ni umutekano,  muri uyu mujyi havugwamo indaya ubu ni ukuzafatanya n’izindi nzego yaba polisi n’izindi nzego tukareba uburyo izo ndaya twazigabanya, tukabashyira mu makoperative tukabashakira imirimo.”

Mu bindi azakora, avuga ko azarwanya ibiyobyabwenge biva mu Karere ka Burera nabyo bigaragara mu Mujyi wa Gakenke ndetse akanatanga serivisi nziza ku baturage, akemura ibibazo byabo ku gihe.

Yongeraho ko ikibazo cy’abaturage bo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagali ka Rusagara batarabona ingurane ku mutungo wabo kimuraje ishinga, akazakorana n’akarere kugira ngo bishyurwe vuba.

Ubuyobozi bw’akarere bwahinduye imirimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 10 tariki 12/02/2014, Bisengimana Janvier asimbura  Gasasa Evergiste woherejwe  mu Murenge wa Busengo yayoboraga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles